Print

Seninga yatangaje impamvu Police FC ihora itsindwa na Rayon Sports

Yanditwe na: 15 December 2017 Yasuwe: 597

Umutoza w’ikipe ya Police FC yatangaje ko abakinnyi be batarakura mu mutwe ku buryo bashobora guhangana n’ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda ndetse asanga ariyo mpamvu iyi kipe yamugize insina ngufi.

Uyu mutoza yabitangaje ku munsi w’ejo nyuma yo gutsindirwa ku Kicukiro igitego 1-0 na Rayon Sports aho yemeje ko bigora abakinnyi be gukinira imbere y’imbaga y’abafana ba Rayon Sports baba ari benshi baje gushyigikira ikipe yabo.

Yagize ati “Navuga ko abakinnyi banjye babura ikintu cyo gukura mu mutwe (maturite).Kumva ko ushobora gukinira imbere y’umurindi w’abafana nk’aba ngaba ntugire igihunga ndetse no kumva ko ushobora gutsinda ikipe muhanganiye igikombe nka Rayon Sports.Abakinnyi banjye bakagombye gukura bakigirira icyizere cyo gutsinda ikipe iyo ariyo yose batitaye ku mateka ifite.”


Seninga Innocent ntaratsinda ikipe ya Rayon Sports kuva yagera mu ikipe ya Police FC cyane ko ayimazemo imyaka ibiri aho mu mwaka ushize yatsinzwe umukino umukino ubanza wa shampiona na Rayon Sports ibitego 3-0,uwo kwishyura anganya nayo 2-2 mu gihe yasezerewe na Rayon Sports muri kimwe cya kane cy’igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Uyu mwaka ikipe ya Rayon Sports imaze gutsinda Police FC inshur 2 aho yayitsinze mu mikino y’Agaciro igitego 1-0 no ku munsi w’ejo muri shampiyona.