Print

Abapolisi begukanye imidari ya Bronze mu marushanwa ya Taekwondo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 December 2017 Yasuwe: 184

Sgt Birori Consolée na Cpl Ruterana Gilbert batwaye imidari ibiri ya Bronze mu Marushanwa y’Umukino wa Taekwondo y’uyu mwaka wa 2017 ku rwego rw’Igihugu yabereye kuri Petit Stade i Remera kuva ku itariki 11 kugeza ku wa 13 z’uku kwezi (iminsi itatu).

Aya marushanwa yitabiriwe n’Amakipe 14 abarizwa hirya no hino mu gihugu; Polisi y’u Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’aba bombi, bakaba kandi ari bamwe muri 25 bagize Ikipe yayo ya Taekwondo (Police Taekwondo Club) iriho kuva mu 2014.

Sgt Birori, usanzwe ufite umukandara w’ubururu yatwaye uyu mudari nk’umukinnyi witwaye neza kurusha bagenzi be b’igitsina gore bafite munsi y’ibiro 70, naho Cpl Ruterana, ufite umukandara w’umukara, Dane ya kabiri, yatwaye ubu bwoko bw’umudari nk’umukinnyi warushije abandi b’igitsina gabo bafite munsi y’ibiro 63.

Kugeza magingo aya , Cpl Ruterana amaze gutwara imidari itandatu ya Bronze; akaba kandi ari we watwaye Igikombe cy’amarushanwa ya Teakwondo y’umwaka ushize; naho Sgt Birori amaze gutwara imidari itandatu y’ubwoko butandukanye.

Cpl Ruterana ni we Mutoza wa Police Taekwondo Club. Mu kiganiro na we yavuze ko gutwara ibikombe babikesha gukora imyitozo ihagije, gukina bafite ishyaka ryo gutsinda; kuri ibi hakiyongeraho inama bagirwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda hamwe n’inkunga butera iyi Kipe."

Yagize ati,"Intego yacu ni ugutwara intsinzi igihe cyose twitabiriye amarushanwa. Turizeza abafana ba Police Taekwondo Club n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange ko tutazabatetereza; icyo tubasaba ni ukudushyigikira igihe twakinnye n’andi makipe."

Yavuze ko bazakomeza kwihugura kugira ngo bagire ubumenyi buhagije butuma bakomeza gutwara imidari n’ibikombe by’Amarushanwa atandukanye abera mu gihugu ndetse n’abera mu karere U Rwanda ruherereyemo.

Usibye Ikipe y’Umukino njyarugamba wa Taekwondo, Polisi y’u Rwanda ifite kandi Ikipe y’Umupira w’amaguru (Police Football Club) ikagira n’Ikipe y’umukino w’intoki (Police Handball Club).

Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ikoresha mu kugeza ubutumwa bwo kwirinda ibyaha ku muryango nyarwanda.