Print

Sinema yongeye kwemerwa muri Arabia Soudite

Yanditwe na: Ingabire M. Grace 15 December 2017 Yasuwe: 186

Nyuma y’imyaka isaga 30 abakora ama filime ndetse n’ama sinema mu gihugu cya Arabiya Soudite bahagaritswe kubikora ngo bongeye kwemererwa.

Minisitiri w’umuco mu gihugu cya Arabiya Soudith Awwad Al Awwad yatangarije BBC ko bagiye gutanga ibyangombwa ku bashaka gukora uyu mwuga wo gukora ama filime na sinema ndetse anavuga ko ashaka ko filime ya mbere izasohoka mu mwaka utaha mu kwezi kwa gatatu.

Ibi bikaba bikubiye muri gahunda y’impinduramatwara mubukungu n’imibereho myiza y’abanya Soudiya y’igikomangoma Mohammed Bin Salman y’ikerekezo 2030.
Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu bwami bwa Arabiya Soudite bugendera ku mahame ya Islam bwahoze bwemera sinema nyuma buza kuzihagarika mu mwaka wa 1970 kuko ngo abayobozi b’idini rya Islam bavuze ko bitandukanye n’amahame y’idina yabo ya Islam.

Minisitiri w’umuco Awwad Al Awwad yavuze ko icyemezo cyo kongera guha uburenganzira abakora ama sinema gishingiye ku kwagura iterambere n’ubukungu by’umuco wabo babinyujije mu ma sinema n’ama filimi.

Yagize ati “gufungura sinema bizaba imbarutso y’iterambere ry’ubukungu binyuze mukwagura ibikorwa by’umuco, bizanatanga akazi ku bantu benshi ndetse ngo binazamure imyidagaduro y’ubu bwami bwa Arabia Soudith”
Minisitiri kandi yongeyeho ko uru rugendo ruzafungura isoko ry’imbere mu gihugu kubaturage basaga miliyoni 32 kandi hazaba hari filime zirenga 300 mu mwaka wa 2030.

Mukwerekana ko bakomeje kuri iki cyemezo, kuri uyu wakane umuririmbyi w’Umunyamerika mu njyana ya Hip Hop Nelly n’ Umunyaligeriya Cheb Khaled bazaririmbira Abaturage ba Arabia Soudith mu mujyi wa Jeddah.