Print

‘Guhagarika Human Right Watch siwo muti’ Sibomana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 December 2017 Yasuwe: 1020

Umuyobozi w’ urugaga rw’ amasendika akorera mu Rwanda COSYLI, (Conseil National des Organisations Syndicales Libres au Rwanda Innocent Sibomana asanga u Rwanda rudakwiye guhagarika ibikorwa by’ umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘HRW’ ahubwo rwajya rukosora amakosa yagaragajwe na HRW, ibitari ukuri rukabyirengagiza.

Sibomana yagaragarije UMURYANGO ko atemeranya n’ abadepite basabye ko u Rwanda rwirukana HRW.

Yagize ati “HRW, kuyihagarika njyewe ndumva atariwo muti. Ntabwo aribyo, wareba ibyo ikubwiye niba ataribyo ntacyo bigutwaye, niba ibyo ikubwiye aribyo ubikosore, ariko ntabwo wavuga ngo ndayihagaritse”

Sibomana yavuze ko igisubizo atanze agitanze mu izina rye atagitanze mu izina ry’ urwego ayobora.

Ati “Iki ni igisubizo cyanjye njyewe ntanze ntabwo nshaka kugitanga nka COSYLI cyangwa LDGL kuko ushobora gusanga hari n’ abandi bafite igitekerezo kinyuranye n’ icyo ngicyo ntanze ”

HRW ikorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi igakora amaperereza ku gihugu ikagaragaza ibitagenda igasaba Leta ko bikosoka.

Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2017, u Rwanda rwagiranye ikibazo n’ uyu muryango kubera raporo yiswe “All Thieves Must Be Killed”. Iyi raporo yagaragaza ko inzego z’ umutekano mu Rwanda zica abaturage bakekwaho ibyaha bito batiriwe bagezwa imbere y’ ubutabera.

Komisiyo y’ Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda imaze kubona iyi raporo “All Thieves Must Be Killed” yagiye kwikorera ubushakashatsi bwayo isanga bamwe mu bo HRW yavuze ko bishwe bakiriho.

Tariki 19 Ukwakira 2017, ubwo umuyobozi w’ iyi komisiyo Nirere Madeline yagezaga ku nteko ishinga amategeko ibyo babonye mu bushakashatsi, abadepite basabye Leta y’ u Rwanda kwirukana HRW.

Icyo gihe visi Perezida w’ umutwe w’ abadepite Mukama Abbas yavuze ko HRW ikwiye kwirukanwa mu Rwanda, cyane ko Umuryango udaharanira inyungu (ONG) udakwiye gutesha igihe leta.

Yagize ati “Ndi kwibaza impamvu HRW, ni ONG, mwumve ONG idutesha umwanya idutesha agaciro. Abavuze ngo dusuzume imikoranire yacu, njye nasaba ko tuyirukana, kuko na BBC ibibazo yaduteye twarayirukanye kandi twakomeje kubaka igihugu cyacu. Igihugu ni igihugu, nta muntu wadukora mu jisho rimwe, kabiri, ntabwo byakwemerwa. Aba bantu bagaragaje ko bapfuye, ese twe dufite ubushobozi bwo kubazura? Bazutse se ntibahoze bavuga? Niba bigeze aho, niyo mpamvu nasaba ko twabirukana muri iki gihugu.”

Igitekerezo cya Hon. Mukama cyaje gishyigikira ibya bagenzi be barimo Depite Hindura, Depite Mukayijore Suzanne, Depite Ruku Rwabyoma

COSYLI n’ impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ ibiyaga bigari LDGL bavuga ko impamvu ntacyo bigeze bavuga kuri raporo ‘all thieves must be killed’ ari uko kugira ugire ngo ugire icyo uvuga kuri raporo ishingiye kubushakashatsi ari uko nawe ugomba kuba wakoze ubushakashatsi bo bakaba batarabukora.


Comments

isirikoreye jean de la terre 18 December 2017

Mukama na bagenzi be barimo Depite Hindura, Depite Mukayijore Suzanne, Depite Ruku Rwabyoma bazarebe you tube BBC habayeho contre verification by HRW ibyo yabonye mbere byongeye guhamywa nabaturage aba badepute mbere yo kuvuga bajye babanza bakore ubushakashatsi


Ntareyakanwa 15 December 2017

HRW uyirukanye se waba ukoze iki ko waba wiyemeje bya byaba Naya makosa yagushinjaga!
Ese inteko ishingamategeko y’ u Rwanda iracyarimo abaswa nkaba Koko bakicaye banyunyuza imitsi ya rubanda gusa ntabyo guca akenge Koko? Mbega Paul ngo ararigusha wee!