Print

Safi yageneye imiryango itishoboye ibiribwa-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 15 December 2017 Yasuwe: 602

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Safi Niyibikora abinyujije muri ‘Madiba Foundation’ basuye banagera imiryango ituye mu Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ibaribwa n’ibikoresho byo kwifashisha.

Uyu muhanzi afatanyije n’abo bahuriye muri Madiba Foundation babikoze mu rwego rwo kwifuriza iy’imiryango umwaka mushya muhire wa 2018 no kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Safi wari uherutse mu gihugu cya Uganda yabwiye itangazamakuru ko yahisemo Nyakabanda nka gace yabayemo kandi yakuriyemo kuburyo imibereho yaho ayizineza bijyanye n’ubuzima bwaho.

Ababyeyi babiri bafashijwe na Safi ni ;Uwamahoro Aisha na Umuhire Alice bose bo mu murenge wa Nyakabanda akagari ka Nyakabanda ya kabiri.Yabahaye ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo, amasabune, amavuta yo guteka n’ibindi…

Yanatanze kandi ubwisungane bwo kwivuza kuri iyi miryango kuwa 25 Ukwakira 2017.Aishana Alice bashimye Safi wabibutse muri iki gihe bamusabira umugisha ku Mana.

Ku itariki 25 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yatangizaga ku mugaragaro umuryango wa ‘Madiba Foundation’ ahuriyemo n’urubyiruko rwibumbiye muri iri tsinda.

Photo:Umuseke