Print

Zanzibar na Kenya nizo zizahurira ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Yanditwe na: 15 December 2017 Yasuwe: 198

Amakipe 2 yari mu itsinda rimwe n’Amavubi niyo yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA 2017 nyuma y’aho Kenya yasezereye Uburundi ku munsi w’ejo mu gihe Zanzibar yatunguye Uganda kuri uyu wa Gatanu.

Ikipe ya Kenya yatsinze Uburundi ku munsi wejo taliki ya 14 Ukuboza 2017 igitego 1-0 ,cyabonetse ku munota wa 105 w’inyongera gitsinzwe na Whyvonne Issuza, nyuma y’aho amakipe yombi yarangije iminota 90 y’umukino nta yabashije gutsinda iyindi biyihesha amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.

Kenya yateguye amarushanwa yageze ku mukino wa nyuma itsinze Uburundi

Uyu munsi nibwo hari hatahiwe kumenyekana ikipe isanga Kenya ku mukino wa nyuma hagati ya Uganda ifite ibikombe 14 bya CECAFA na Zanzibar ifite 1,birangira Zanzibar ariyo ibashije kubigeraho,nyuma yo gutsinda Uganda ibitego 2-1 byatsinzwe na Abdul-Azziz Makame na Mohammed Issa Juma mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Uganda cyatsinzwe na Derrick Nsibambi.

Zanzibar itarahabwaga amahirwe yahigitse umwami wa CECAFA Uganda

Uganda yarangije umukino ari abakinnyi 10, nyuma yaho Joseph Nsubuga winjiye mu kibuga asimbuye, yahawe ikarita y’umutuku.

Aya makipe yombi yari mu itsinda rimwe n’Amavubi rya A, none birangiye yongeye guhurira ku mukino wa nyuma ku cyumweru nyuma yo kunganya mu mikino yo mu matsinda.

Uganda inaniwe kwegukana CECAFA ya 15

Umukino wa nyuma uzabera I Machakos ku cyumweru aho uzabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzahuza Uburundi na Uganda.