Print

Umurundikazi wakundanye na Katauti yagaragaje ishavu agitewe n’urupfu rwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 December 2017 Yasuwe: 730

Umurundikazi, Jessica Asma wavuzwe mu rukundo na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti, yongeye kwandika agaragaza intimba yatewe n’urupfu rw’umukunzi we umaze ukwezi yitabye Imana.

Ndikumana Hamadi Katauti yabayeho umukinnyi ndetse aza no kuba umutoza wungirije wa Rayon Sports.Yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa filimi,Oprah Irene wo muri Tanzaniya ndetse baza no gukora ubukwe.

Aba bombi babyaranye umwe nyuma Oprah ahita yaka gatanya avuga ko byatewe n’ibibazo by’urudaca byari mu rugo rwabo.Oprah yaje kurushinga n’umuraperi wo muri Tanzaniya witwa Dogo Janja.

Kuwa 15 Ugushyingo 2017 ni bwo Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana.

Jesca wavuzwe mu rukundo na Diamond bakaba banafitanye abana babiri b’impanga nk’uko abivuga, yanditse kuri instagram agaragaza akababaro yatewe no kumva urupfu rw’umukunzi we.

Jessica Asma umukobwa w’uburanga ntiyigeze akadangira mu Rwanda mu muhango wo gsuhyingura umukunzi we.Ntiyigeze kandi ajya gusura umuryango wa Katauti ubarizwa I Burundi nk’uko Oprah bashwanye yabikoze akanasura imva ye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo hashize ukwezi kumwe katauti atabarutse. Jessica w’abana babiri yongeye kwandika ubutumwa agaragaza intimba n’agahinda yatewe no kugenda ku mukunzi we,katauti bari bamaranye umwaka mu munyenga w’urukundo.

Yagize ati “ 15 Ugushyingo 15 Ukuboza, ukwezi ubu kuruzuye. Komeza uruhukire mu mahoro rukundo. Sinzakwibagirwa.”

Nyuma y’itabaruka rya Katauti undi mukobwa witwa Uwayezu Jack yasakaje kuri facebook amafoto y’ibirori by’isabukuru yakorewe uyu mukinnyi mu minsi ya nyuma.

Uyu mukobwa ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru, yanditse avuga ko atazamwibagirwa kuko yari inshuti nubwo hari amakuru avuga ko Katauti yari yatangiye inzira zo kwiyunga nawe.

Aba bombi ibyabo byaganishaga ku kubana