Print

Umukinnyi w’umunya Argentina arashinjwa gushaka kwica umugore we

Yanditwe na: 16 December 2017 Yasuwe: 301

Umukinnyi witwa Lucho Gonzalez wahoze akinira ikipe ya FC Porto ndetse n’igihugu cya Argentina arashinjwa gushaka kwica umugore we witwa Andreia Marques ubwo bari mu rugo rwabo mu gihugu cya Brazil ku munsi w’ejo taliki ya 15 Ukuboza 2017.

Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko uherutse kwirukanwa n’ikipe ya Atletico Paranaense yo muri Brazil yashatse kwica umugore we Imana ikinga ukuboko nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza.

Umugore w’uyu mukinnyi niwe watangarije aya makuru polisi yo muri Brazil nyuma yo gucika umugabo we wari wariye karungu.

Yagize ati “Twatonganye cyane maze atangira kunsunika nabi ansunika ku gitanda.Yamfashe mu ijosi n’ibiganza bye byombi ari nako asakuza ati ngiye kukwica.Yahamagaye abana bacu 2 arababwira ati muze murebe uko ngiye kwica mama wanyu wasaze.Yahise afata ibintu byari mu nzu byose ndetse abikuza amafaranga twari dufite kuri Konti gusa ikibabaje n’uko yafunze amakarita yanjye yo kubikuza.”

Nyuma y’iperereza ryakozwe na polisi yo mu mugi wa Cortiba batuyemo,Gonzalez yategetswe kutazongera kwegera umugore we nibura ko hagati ye nawe hagomba kubamo metero 500 ndetse abuzwa kubona abana be mbere y’amezi 3.

Lucho Gonzalez yakiniye amakipe atandukanye arimo FC Porto, Marseille,Atletico Paranaense n’ikipe y’igihugu ya Argentina aho yayifashije gutwara umudali wa zahabu mu mikino Olimpike ya 2004