Print

Umuherwe n’ umugore we bapfuye mu buryo bw’ amayobera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 December 2017 Yasuwe: 650

Umunyamamiliyari Barry Sherman n’ umugore Honey, imirambo yabo yabonetse muri kave y’ umuturirwa wabo. Icyateye uru rupfu gikomeje kuba urujijo.

Ikinyamakuru cyo muri Canada cyatangaje ko hatanewe gushakisha abari inyuma y’ uru rupfu.

Sherman yari umwe mu baherwe bakomeye mu gihugu cye cya Canada no mu Isi muri rusange. Niwe washinze ‘pharmaceutical giant Apotex’ icuruza imiti mu bihugu hafi ya byose mu Isi.

Mu itangazo polisi ya Canada yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza icyaba cyateye urupfu rw’ uyu muherwe n’ umugore we.

Ikinyamakuru cyo muri Canada cyatangaje ko kuri iyi nshuro hatarimo gushakiswa uwishije inyuma y’ uru rupfu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko polisi ya Canada irimo gutohoza niba nta mikino uyu muherwe yakinnye n’ uyu mugore bikaba aribyo byakururiye urupfu.

Sherman n’ umugore we bapfuye mugihe mu minsi bari bashize ku isoko inzu yabo yo kwinezerezamo kuri miliyoni 7 z’ amadorali y’ Amerika.

Uyu muryango wari ufite abana bane. Sherman yavutse mu 1947. Nk’ uko fobes magazine ibitangaza yari atunze amadorali y’ Amerika miliyari 3,2.


Comments

b 16 December 2017

URUPFU NTIRURYA RUSWA, IMPERUKA NI IYO. AGIYE GUHANGANA N’IBITAGARAGARA