Print

Ibyishimo ku mukunzi wa Humble wari umaze imyaka 8 atagera iwabo

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 16 December 2017 Yasuwe: 1326

Umuririmbyi Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo wo itsinda rya Urban Boyz n’umukunzi we Amy Blauman, bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 bajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu kiruhuko cy’iminsi mikuru y’umwaka wa 2017 no kwitegura umwana w’umukobwa bagiye kwibaruka.

Ku kibuga cyindege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, Humble n’umukunzi we baherekejwe n’abo muryango wa Humble ndetse n’inshuti z’uyu mukunzi we. Nizzo Kaboss ufatanya na Humble nawe ni umwe mu baherekeje umuvandimwe we mbere y’uko ava mu Rwanda.

Aganira n’itangazamakuru, Humble yavuze ko bagiye mu biruhuko ariko ko ari n’umwanya mwiza wo kwitegura umwana bagiye kwibaruka.Yavuze ko ashobora kugaruka mu Rwanda mu mezi abiri cyangwa se ukwezi kumwe n’igice agakomeza ibikorwa bye bisanzwe mu itsinda rya Urban Boys basigayemo ari babiri.

Bakigera mu indege ya kompanyi ya Rwandair, Humble yafashe ifoto yegeranye n’umukunzi we baseka cyane.Yanditse avuga ko ‘bwa nyuma mu rugendo ruva Kigali tugana Amerika, sinjye urota mpuye n’umuryango w’umukunzi we.’

Nyuma yo kwandika ubwo butumwa, Nizzo ukorana na Humble mu itsinda rya Urban Boys, yahise yandikaho ubutumwa agira ati “Byiza cyane.Ishimire ubuzima muvandimwe wanjye.Ndashaka kuzakubona uryohewe n’umukunzi wawe.Urugendo ruhire.”

Amy Blauman ukundana na Humble nawe yifashije iyo foto ashyira kuri instagam maze yandikaho avuga ko hashize igihe kinini atagera iwabo ko ari ibyishimo bikomeye yongeye kugira nahura n’abavandimwe be.

Yagize ati "Twatangiye ikiruhuko kuva tariki ya 15 Ukuboza 2017 ! Bwa mbere mu buzima Humble Jizzo akandagiye ku butaka bwa leta zunze Ubumwe za Amerika.Nanjye bimeze nk’uko kuko maze igihe kirekire ntari mu rugo kuva mu 2009 , sinjye ubona njyeze ku ivuko.”

Amy Blauman yaje mu Rwanda mu 2014 ubwo yakoraga ubushakashatsi ku byo yize mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.Yongeye gusubira iwabo mu 2009 ari nabwo yaherukagayo.

Yaje kujya mu rukundo na Humble bamenyaniye mu Mujyi wa Rusizi ubwo Urban Boyz yari yagiye kuririmbirayo mu bitaramo byaPrimus Guma Guma Super Star.

Ubutumwa bw’umukunzi wa Humble Jizzo