Print

Humble yasanganiwe n’ubukonje bukabije akigera muri USA

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 December 2017 Yasuwe: 875

Umuririmbyi Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys wavuye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017, yatangaje ko we n’umukunzi we bageze mu mujyi wa New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ariko ko basanganiwe n’ubukonje bwinshi.

Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo yajyanye n’umukunzi we kwiyerekana mu muryango we ndetse no kwitegura umwana wabo w’umukobwa ugiye kuvuka.Ni nyuma y’imyaka ine aba bombi bamenyanye.

Bakigera mu ndege ya kompanyi ya Rwandair, Humble yavuze ko yishimiye urugendo afashe ari kumwe n’umukunzi we, Amy.Umukunzi we nawe banitegura gukora ubukwe,yanditse avuga ko ari byishimo bikomeye kuba agiye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we nyuma y’uko ahaheruka mu 2009.

Mbere yo kuva mu Rwanda, Humble yabwiye itangazamakuru ko azamara amezi abiri cyangwa ukwezi n’igice mu mujyi wa Washington D.C.Ku bijyanye n’itsinda rya Urban Boys abarizwamo, yavuze ko yasize bafashe amashusho y’indirimbo ‘pfumbata’ kuburyo mu minsi ya vuba agomba kujya hanze.

Humble yatangaje ko bagezeyo amahoro we n’umukunzi we ariko ko hakonje


Comments

lina 18 December 2017

bagiye na bruxells ntago ari rwanda air!