Print

Ibyiyumviro bya Social Mula ku isabukuru y’umuhungu we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 December 2017 Yasuwe: 308

Umuririmbyi Mugwaneza Rambert wamamaye nka Social Mula, yashimye Imana mu buryo bukomeye nyuma y’uko umwana we w’imfura yujuje amezi atanu ageze ku isi y’abazima.

Social uzwi cyane mu ndirimbo ‘Abanya Kigali’ yavuze ko nta magambo meza abona yakoresha ku isabukuru y’umuhungu we banitiranwa kugirango agaragaza ishimwe afite ku Mana isumba byose.Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo Social n’umukunzi we, Uwase Nailla bibarutse umwana w’umuhungu bamuha izina rya Mugwaneza Brayden Owen.

Uyu muhanzi n’umukunzi we, ntibigeze bifuza kwisanga mu itangazamakuru uko byari kugenda kose.Social yumvikanaga mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko atari ngombwa kugaruka ku mubano we n’uyu mukobwa babyaranye.

Nyuma yo kwibaruka nabwo yabwiye Radio Rwanda ko umukunzi we yamubujije kujya amuvuga mu itanagazamakuru kandi ko byaba nabyiza n’umwana babyaranye nawe atavuzwe cyane mu itangazamakuru.

Nyuma y’iminsi mike, Social n’umukunzi we batangiye gushyira hanze amafoto y’uyu mwana ateruwe na buri umwe ndetse bakagaragaza ko bishimiye kwakira umugisha mu rugo rwabo.

konti y’umwana we
Abinyujije kuri konti ya nstagram, Social Mula yanditseho amagambo agaragaza urukundo akunda umuhungu we w’imfura kandi afite ishimwe ku Mana ikomeje kurinda umuryango we.

Yagize ati : “Nta magambo yasobanura urukundo nkukunda muhungu wanjye, ndagukunda birenze uko wabyumva .Ndashima Imana ko ikomeje kuturinda ,uyu munsi wujuje amezi atanu numvaga azaba ari kera ariko byageze .Ndashima kandi mama wawe musabira umugisha ku Mana.”

Nyuma yo kwibaruka umwana wabo, bahise bamufungiriza konti ya instagram aho ubu akurikirwa n’abantu 1800 kuva yufungurwa iyi konti kugeza ubu twandikaga iyi nkuru.