Print

Australiya yafunze umugabo ishinja kunekera Koreya ya Ruguru

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 December 2017 Yasuwe: 390

Polisi muri Australiya iravuga ko umugabo yatawe muri yombi i Sydney ashinjwa kunekera Koreya y’Amajyaruguru mu rwego rw’ubukungu.

Chan Han Choi w’imyaka 59, aregwa kuba yararenze ku mategeko avana ibicuruzwa mu gihugu ndetse akanagira ibiganiro byo gutanga intwaro za kirimbuzi.

Polisi ivuga ko yishe amategeko y’ibihano by’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’aya Australiya.

Iki kirego kiri kuri Bwana Chan, umaze imyaka irenga 30 aba muri Australiya ni icya mbere cy’ubu bwoko muri iki gihugu.

Ni ku nshuo ya mbere umuntu arezwe ibi byaha hagendewe ku itegeko ryo mu 1995 rihana ibyaha bijyanye no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi.

Polisi ivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Bwana Chan yagiranye ibiganiro n’ "abategetsi bo hejuru muri Koreya y’Amajyaruguru".

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku Cyumweru, polisi yemeje amakuru ko uyu mugabo afite ubwenegihugu bwa Australiya ufite inkomoko muri Koreya y’Amajyaruguru umaze imyaka irenga 30 aba mu gihugu.

Polisi yamusobanuye nk’"intumwa yumvira cyane kandi yizeraga ko yakoraga mu nyungu zo gukunda igihugu zikomeye".

Ariko kandi ngo ibikorwa bye nta bibazo bikomeye ku buryo butaziguye biteye abanya Australiya, kubera ko bibera hakurya y’ubutaka bw’igihugu.

BBC