Print

Perezida Kagame yagaragaje ko Abanyarwanda bafite ibizabageza ku iterambere bifuza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 December 2017 Yasuwe: 232

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2017, ubwo yatangizana inama y’ igihugu y’ umushyikirano yagaragaje ibyo iterambere rirambye Abanyarwanda bifuza kugeraho bizashyigiraho.

Yagize ati “Dufite amahirwe, turifite, dufite ubushake, dufite imyumvire ku buryo twakomeza gukorera kuri politiki nziza dukoresha kandi dukorera abanyarwanda bose, ibi nibyo byatugeza ku majyambere twifuza”.

Umukuru w’ igihugu yakomeje avuga ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza ruzakorana n’ ibindi bihugu.

Ati “Twakomeza ayo mahirwe dukorera hamwe tugamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda, dukorana n’abandi mu karere dutuyemo, dukorana neza n’abaturanyi ndetse dukorera hamwe no kuri uyu mugabane wacu wa Afurika kugira ngo twese tugere ku byo twifuza”.

Gukorana n’ ibindi bihugu byanakomojweho na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga n’ umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba Louise Mushikiwabo aho yagaraje bimwe mu bikorwa u Rwanda rwagezeho rufatanyije n’ abanyamahanga.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko igishushanyo mbonera cy’ umugi wa Kigali cyakozwe n’ u Rwanda rufatanyije na Singapore naho ibitaro by’ Butaro bivura indwara ya kanseri bikaba byarubatswe n’ umuganga w’ umunyamerika.

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko umwaka utaha wa 2018 hateganyijwe amatora y’ abadepite abagaragaza icyizere ko abanyarwanda bazayitabira akagenda neza.

Ati “Ndasaba abanyarwanda kwitegura amatora ari imbere, amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo abantu bazayitabire batekereza, barebamo ibyo byose tugomba gukora […] ndibwira ko bizagenda neza nk’amatora yandi tuvuyemo.”

Inama ya 15 y’ umushyikirano yitabiriwe n’ abagera ku 2000 barimo abanyarwanda n’ abanyamahanga.