Print

Ruhango: Umumotari arashinjwa guha ruswa y’ibihumbi 30 umupolisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 December 2017 Yasuwe: 288

Polisi y’u Rwanda iragira inama abanyarwanda guca ukubiri n’umuco mubi wo gutanga ruswa kuko yahagurukiye kurwanya abayitanga no kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’umumotari witwa Kubwimana Theophile wafatiwe mu karere ka Ruhango Umurenge wa Byimana, ubwo ku itariki ya 17 Ukuboza yashakaga guha ruswa y’ibihumbi mirongo itatu y’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana ngo amurekurire moto ye yari ihafungiye kubera amakosa yari yakoze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ati:”Uyu mumotari yakoze amakosa yo guha undi muntu utagira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga aba ariwe utwara moto, arangije aranatendeka, nibwo rero twafashe iyi moto tuyifungira kuri sitasiyo, nyuma nibwo yaje ashaka guha ruswa y’ibihumbi 30 umupolisi ngo ayirekure, nawe ahita amufata ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana.”

IP Kayigi yasabye abanyarwanda cyane abakirangwaho n’ingeso yo gutanga ruswa bayiha abapolisi kuyicikaho burundu kuko Polisi nk’ urwego rushinzwe kubahiriza amategeko idashobora kwihanganira ko iki cyaha gikomeza gukorwa.

Yagize ati:″Uriya mupolisi yakoze kinyamwuga. Yubahirije indangagaciro za Polisi y’u Rwanda zijyanye no guhashya ruswa aho iva ikagera″.

Yagize kandi ati:"Ingaruka za ruswa zigera ku muryango mugari w’abantu akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda kandi akagira uruhare mu kuyirwanya aha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma iki cyaha gikumirwa kandi yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora."

Yasobanuye ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikanagira ingaruka ku miryango, dore ko iyo ukekwaho kuyitanga afashwe usanga umuryango we uhazahariye kuko afungwa.

Yavuze kandi ko Polisi yashyizeho ingamba zikaze zo gufata ikanashyikiriza ubutabera abakekwaho gutanga ruswa.

IP Kayigi yavuze ko abanyarwanda bagomba kwirinda umuco wo kugura serivisi bemerewe, aho yagize ati: “Abanyarwanda bagifite uyu muco bagomba kwirinda inzira z’ubusamo kuko bamwe kubera impamvu zo kugira ngo bagere kuri gahunda zabo bwangu, usanga ahubwo bihutira kugura serevise mugihe kandi baba bazemerewe kubuntu”.

Yavuze ko uyu muco mubi ugomba gucika burundu abanyarwanda bagaharanira guhabwa serivisi binyuze munzira zemewe n’amategeko.

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.