Print

Kuri noheli azarya nyina wapfuye akamusiga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 December 2017 Yasuwe: 1481

Debra Parsons, umwongerezakazi w’ imyaka 41 y’ amavuko ngo kugira afatanye na nyina wapfuye akamusiga kwizihiza umunsi mukuru wa noheli azamurya ku mafunguro azaba yateguye uwo munsi.

Nyina wa Debra yapfuye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka azize urupfu rutunguranye ubwo yari mu ndege.

Debra yatangarije The Mirror dukesha iyi nkuru ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi yabuze icyo akoresha ivu rya nyina, dore ko yanze gukora ibisanzwe mu migenzo yabo yo gufata ivu ry’ umuntu wabo wapfuye bakajya kurijugunya abantu heza.

Agira ati “Iki nicyo kintu cyonyine kizamfasha gutambuka iyi noheli ya mbere ntari kumwe na mama. Abantu bashobora gutekereza ko ndi umurwayi wo mu mutwe cyangwa ko ibyo ngiye gukora bigayitse ariko ntabwo nabihagarika. Numva ari ikintu kiza kizafasha mama kuba hafi yanjye, numva akwiye kuba murinjye imbere kuko ndi urugingo rwe, ashobora guhumekera muri kuko mama wanjye arahumeka”


Doreen, nyina wa Debra yapfuye bitunguranye azize uburwayi bwamufashe mu gatuza

Uyu mugore Debra avuga avuga ko urupfu rwa nyina ari agahinda kaje kiyongera ku gahinda yari amaranye imyaka myinshi yatewe no gukuramo inda y’ umuhungu mu 1996.

Yongeraho ati “Njye mama duhujwe n’ umurunga ukomeye n’ urupfu ntirwawumena. Mama yambaye hafi mu bibazo none ntitukiri kumwe. Ndi nyirantabwa”


Comments

19 December 2017

Uzamurye sinyoko