Print

Menya iby’abantu batumva ububabare n’iyo bavunika igufwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 December 2017 Yasuwe: 408

Umugore witwa Letizia Marsili w’imyaka 52 y’amavuko yamenye ko atandukanye n’abandi bantu ubwa mbere akiri muto.

Ntiyumva ububabare akokanya.Bivuze ko adahita yumva ko yavunitse igufwa ku mubiri.

Abo mu muryango we batanu na bo ni ko bari bameze ntibumva ububabare.
Letizia aganira na BBC ,yagize ati " Umusi ku munsi tubaho mu buzima busanzwe, nkeka ko nibera mu buzima bwiza gusumba abandi, kubera ko duhora turwaye iminsi yose ariko ntitwumve ububabare.Ububabare nubwo twabyumva bumara amasegonda macye cyane.”

Abahanga mu by’ubuvuzi batangaje ko ibyo bituma udutsi tw’ubwonko tudakora neza mu biri w’umuntu.

Abashakashatsi bapimye uwo muryango biteze ko bazabona ibisubizo byafasha abantu bagira ububabare burenze urugero mu misi iri imbere.

"Twafungiye inzira nshya mu gushaka imiti y’ububabare," ni ko Prof Anna Maria Aloisi wo muri kaminuza ya Siena mu Butaliyano yavuze.

Letizia Marsili afite abantu bo mu muryango we batanu batumva ububabare

Kubera iki bumva ububabare buke cyane?

Uyoboye abashakashatsi Dr James Cox wo muri kaminuza ya College London, yavuze ko uwo muryango ufite udutsi tw’ubwonko, ariko ‘ntidukora uko byakagombye’.

Yungamo ati :"Turimo turagerageza gushakisha igituma batumva ububabare, turebe ko ibyo byadufasha kubona umuti w’ububabare."

Ubushakashatsi bw’abo bahanga buri mu kinyamakuru ‘Brain’ bwifashishijwe n’uwo muryango mu gushaka kumenya uko umubiri wabo umeze.

Marsili sydrome, indwara yiswe izina ry’uwo muryango, bisobanuye ko umuntu yumva ububabare buke cyane bw’umuriro, kuribwa n’ipilipili, kandi ntibumve ububabare amagufa yabo avunitse bitandukanye n’abandi bantu.