Print

Arashinjwa kwica umukunzi akamutwika

Yanditwe na: 19 December 2017 Yasuwe: 487

Umuherwe wo muri Canada witwa Dellen Millard arashinjwa icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi we witwa Laura Babcock mu mwaka wa 2012 yarangiza akamutwika ibintu byagoye inzego za polisi kubona umurambo we.

Uyu mugabo afatanyije n’inshuti ye yitwa Mark Smich bafatanyije iki cyaha cyo kwica uyu mugore nkuko urwego rw’ubushinjacyaha rwa Ontario muri Canada rwabibashinje ndetse bwatangarije urukiko ko uyu mugore bamwishe bamuziza ko yakemangaga umubano umugabo we yari afitanye n’undi mukubwa.

Imyaka 5 yari ishize uyu mugore aburiwe irengero gusa muri Ipad y’umugabo we basanzemo ubutumwa butangaje buvuga ko umugore we yahiye amagufa n’uruhu ndetse ubu ivu rye riri mu mazi.

Nyuma yo kuvumbura ubu butumwa urukiko rwasanze icyaha kibahama niko kubakatira igifungo cya burundu nubwo batahawe umwanya wo kwiregura.


Uwishwe


Ukekwa

Remmy Dusingizimana