Print

Zimbabwe: Umugaba Mukuru w’Ingabo yeguye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 December 2017 Yasuwe: 2151

Constantino Chiwenga wari umugaba w’ingabo mu gihugu cya Zimbabwe yamaze kwegura kuri iyi mirimo guhera kuri uyu wa 18 Ukuboza,2017 nk’uko byemejwe na Guverinoma ya Zimbabwe.

Constantino avuye kuri uyu mwanya nyuma yo gufasha bikomeye Perezida mushya wa Zimbabwe,Emmerson gufata ubutegetsi akaba n’inshuti y’akadasohoka y’igisikare cya Zimbabwe n’icy’u Bushinwa.

Umukuru w’Ingabo yeguye mu gihe biri kuvugwa ko yaba agiye kugirwa Visi-Perezida wa Zimbabwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Zimbabwe Today ducyesha iyi nkuru mu nkuru cyahaye umutwe ugira ati ‘Umugaba w’ingabo muri Zimbabwe yegeye kugirango agirwe Visi-Prezida.’

Iki kinyamakuru cyavuze ko Prezida Mnangagwa ashaka gushyiraho ba Visi-Prezida babiri ariko Constantino akaba ariwe mukuru nk’ishimwe ry’uko yamufashije guhirika uwahoze ari Prezida w’iki gihugu Robert Gabriel Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko.

Mnangagwa kandi yashyize muri Guverinoma ye bamwe mu basirikare bakomeye abandi abanjiza mu ishyaka Zanu-PF ubwo yarahiraga kuwa 24 Ugushyingo 2017.

Eldred Masunungure, umusesenguzi mu bya Politike unigisha muri kaminuza ya Zimbabwe, yatangaje ko kugira Constantino Visi-Prezida wa Zimbabwe ari ikimenyetso cyerekana ko igisirikare cyakoreshejwe nk’intwaro itavuga mu kwirukana Robert Mugabe wari wanze kuva ku butegetsi.

Yagize ati “Buri gihe bakomeje gukoresha imbaraga zabo mu kurinda igihugu ariko ubu batangiye kugaragaza ko bananyoteye ubutegetsi.”

Mnangagwa yagize Major General Edzai Chimonyo, Ambasaderi wa Zimbawe muri Tanzaniya asimbura Sibanda wagizwe umugaba mukuru w’ingabo muri Zimbabwe.

Umukambwe Robert Mugabe yayoboye Zimbabwe mu gihe kingana n’imyaka 37. Kuwa 12 Ukuboza 2017 nibwo Mugabe yagiriye urugendo hanze ya Zimbabwe kubera impamvu z’uburwayi. Mugabe yari ku kibuga cy’indege cya Harare ari kumwe n’umugore we Grace Mugabe ndetse n’izindi nshuti.


Comments

patrick 21 December 2017

afrika yarakubititse koko bakina agakino bashaka ubutegetsi ntakindi


Liliane 20 December 2017

Ibi twari tubyiteguye kuko ntabwo wakuraho ubutegetsi bwa Kanaka udasha kubujyaho, nari mbizi ko uyu mujenerali azasezera mu gisirikare kuko ntabwo yashoboraga kujya gihatana mu matora kandi ari mugisirikare