Print

Humble yakiriwe mu muryango w’umukunzi we-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 December 2017 Yasuwe: 704

Humble Jizzo yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku cyumweru ari kumwe n’umukunzi we, Amy aho baherereye mu gace ka Wenatchee ho muri Washington.

Uyu muhanzi yajyanye n’umukunzi mu myiteguro yo kubyara imfura yabo ndetse no gusura umuryango w’umukunzi we.Humble yanditse avuga ko yasanganiwe n’ubukonje akigerayo ariko yatangiye kumenyera ikirere.

Kuwa gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo Humble jizzo n’umugore we Amy Blauman berekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.Aho ari ubu, yatangiye gushyira hanze amwe mu mafoto ari kumwe nabo mu muryango w’umukunzi we.

Yanerekanye andi mafoto ari kumwe n’umukunzi we witegura kwibaruka umukobwa batembereye mu mujyi wa Washington..Humble yavuye mu Rwanda abwiye itangazamakuru ko atazi neza igihe azamara mu mahanga ariko bitazarenze amezi abiri.