Print

Mugisha wahoze ari Meya wa Nyamagabe yafunguwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 December 2017 Yasuwe: 770

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 017 Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo , rwemeje ko Philbert Mugisha wayoboraga Akarere ka Nyamagabe arekurwa.

Kuwa 17 Ugushyingo 2017 nibwo Polisi yemeje amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, aho yari afunganywe n’abandi bakozi batanu bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta, nabo urukiko rukaba rwategetse ko barekurwa.

Urukiko rwategetse ko abari bafunganywe na Mugisha Philbert bazajya barwitaba buri wa mbere w’Ukwezi.Urukiko kandi rwavuze ko Philbert we atari muri abo bazajya bitaba.

Mu minsi ishize nibwo Mugisha yahagaritswe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’Inama njyanama y’Aka Karere.Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017.

Fiacre Ndahindurwa, umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyamgabe yabwiye KT Radio ducyesha iyi nkuru ko iyo nama yateranye mu buryo busanzwe maze ngo bigahurirana n’uko Mugisha Philbert yafunzwe na Polisi y’Igihugu.

Yavuze ko muri iyo nama ariho hafatiwe umwanzuro w’uko Mugisha ahagarikwa ku buyobozi bw’Akarere.Yakomeje avuga iyo umuntu afunzwe atakarizwa icyizere kandi ko ubumunyangamugayo kuri we butangira gucyemangwa.


Comments

TETA 20 December 2017

BYIZA CYANE RWOSE UBUTABERA MURWANDA BWATEYE IMBERE YAZIRAGA UBUSA


Abacu Aimee 20 December 2017

nubundi yaziraga ubusa ngaho abashakaga umwanya ni batuze bawubahe utifuriza abandi ibyiza nawe ntabyo azageraho Lambert nakabari ke ni ndaya ngo arashaka kuba MOYAR DA nakumiro gusa !!!!!!!!!!!!!!!!! bigize abahatari barashaka gusenya akarere we na DM,VS MOYAR SOCIAL BIGIRA ABA RACIST IBINTU BYARANGIYE MURIKI GIHUGU.