Print

Kwizera Pierrot na Shassir ntabwo baraye I Kigali

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 December 2017 Yasuwe: 496

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports ngenderwaho bari bitezwe ku mukino iyi kipe irahuramo na Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu,ntabwo baraye bageze I Kigali kugira ngo bawitabire nkuko abafana b’iyi kipe babyifuzaga.

Aba basore bifuzwa bifuzwaga n’umutoza Karekezi Olivier kugira ngo abifashishe cyane ko ikipe ye yugarijwe n’imvune,ntibabashije kurara bageze mu Rwanda nyuma yo kugaruka iwabo mu Burundi bavuye mu mikino ya CECAFA yari imaze iminsi ibera muri Kenya aho batahukanye umwanya wa 4.

Ikipe ya Rayon Sports ntiyoroherwa na Etincelles FC kuko mu mikino ine iheruka guhura na Etincelles bakiniye i Rubavu muri shampiyona yatsinze rimwe ryonyine akaba ariyo mpamvu Karekezi yifuzaga aba bakinnyi bombi kugira ngo bamufashe kwikura kuri stade Umuganda.

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi Rayon Sports yatsinze Etincelles ibitego 2-0 mu gikombe cya Feza Cup cyabanjirije shampiyona aho muri ibi bitego harimo icya Kwizera Pierro utiziwe neza kugaragara muri uyu mukino.
Uyu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyonaurabera kuri Stade Umuganda saa 15:30.

Indi mikino y’umunsi wa 9:
Kuwa Gatatu
• Mukura VS vs Gicumbi Fc (Stade Huye)
• Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda)
Kuwa Kane
• Amagaju Fc vs APR Fc (Nyagisenyi )