Print

Umuyobozi muri Loni yaganiriye na Mushikiwabo ku bibazo biri muri Sudani y’Epfo,…

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 December 2017 Yasuwe: 270

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix kuri uyu munsi yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane hamwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo wari kumwe na Minisitiri w’Ingabo z’U Rwanda, Gen James Kabarebe hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba.

Abayobozi bahuye muri iyi nama yabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ubutwererane hamwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ku Kimihurura, baganiriye ku bibazo bya politike hamwe n’umutekano muri iki gihe, mu gihugu cya Santarafurika, Sudani y’Epfo no mu karere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, JPierre-Lacroix yashimiye Guverinoma y’U Rwanda ku ruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, anashima by’umwihariko uburyo ingabo z’U Rwanda zitunganya neza akazi zishinzwe aho ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni.

Muri iki kiganiro, impande zombi zunguranye ibitekerezo ku mishyikirano ikomeje ku busabe bwa Loni bw’uko U Rwanda rwakongera umubare w’abasirikare rufite mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika. Izindi ngabo U Rwanda ruzohereza muri Santarafurika biteganijwe ko zizoherezwa muri Gashyantare 2018. Bazajya kunganira ibikorwa bya Loni bigamije kugarura umutekano muri iki gihugu, bahagarika ibitero bya hato na hato bigabwa ku basivile.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo, hamwe n’Ibitaro byo ku rwego rwa Kabiri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika. Ingabo z’U Rwanda by’umwihariko zishinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu, harimo no kurinda umukuru w’igihugu ndetse n’ibikorwa remezo by’ingenzi bitandukanye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane hamwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo yashimiye Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu Biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Yanamwijeje ko U Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku mugabane w’Afurika ndetse n’ahandi ku Isi.

Uyu Muyobozi Ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku cyicaro cy’Umunyabanga Mukuru wa Loni, JPierre- Lacroix yinjiye muri uyu mwanya ku itariki 1 Mata uyu mwaka asimbuye mugenzi we Hervé Ladsous.

Source: Minisiteri y’ingabo