Print

Minisitiri yavuze ko umuvundo muri Kampala ari mwiza ku bukerarugendo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 December 2017 Yasuwe: 541

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubukerarugendo yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Kampala Sight Seeing Bus campaign’ bugamije guteza imbere ubukerarugendo mu mugi wa Kampala.

Godfrey Kiwanda yavuze ko abaturage basura umugi wa Kampala bivovotera kuba ubamo akavuyo nyamara nako gashobora gukurura ba mukerarugendo.

Abasura uyu mugi bavuga ko ubamo imodoka n’ amapikiki bigendera ku muvuduko wo hejuru n’ abantu batekera ibyo kurya ku muhanda bakanabihacururiza.

Godfrey Kiwanda yagize ati “Aho kujya mu nsengero cyangwa mu kabari ushobora guhitamo guhagarara ku muhanda ukabara imodoka, ukareba uko abanya Uganda batwara. Abanya-uganda bazi Nariobi, Mombasa, New york ariko ntabwo bazi Kampala”

Dail monitor yatangaje ko muri ubu bukangarambaga bwo gushishikiriza ba mukerarugendo gusura Kampala, bisi izazenguruka ahantu nyaburanga hose hari muri uyu mugi

Umunyamahanga azajya yishyura amadorali 30 y’ Amerika, Umunya Uganda yishyure amashilingi 100.

Umwaka ushize uyu muminisitiri yatangaje ubukangurambaga yishe Rolex festival’ bugamije guteza imbere ifunguro rya capati ricururizwa ku muhanda muri Uganda