Print

Perezida Kagame yageze muri Sudani ku butumire bwa Oma al-Bashir (Yavuguruwe)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 December 2017 Yasuwe: 648

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017, yageze i Khartoum mu gihugu cya Sudani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri ku butumire bwa mugenzi we Omar al-Bashir.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Sudani byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baza kuganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no mutekano wo mu karere ibihugu biherereyemo.

Perezida Kagame araba aherekejwe na Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gen James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo na Vincent Munyeshyaka Minisitiri w’Ubucuruzi, Joseph Nzabamwita ukuriye ubutasi na Madamu Faith RUGEMA, Umuyobozi Mukuru wa Protocole ya Leta/Director General of State Protocol.

Impande zombi bazaganira kuri Politike, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi nk’uko Sudani Tribute yabyanditse.

Perezida Kagame azasuura Inzu Ndangamurage ndangamurage ya Sudani na Kaminuza Mpuzamahanga ya Afurika( International University of Africa) aho azatanga ikiganiro ku banyeshuri bayigamo.

Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa, Xinua, biravuga ko abakuru b’ibihugu bazasinya amasezerano y’ubufatanye yo gushyiraho komite izajya yita kugusesengura ibibazo ibirebana na politike.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yatangaje kandi ko u Rwanda rwabaye hafi Sudani mu bibazo yagiye ihura nabyo kandi ko u Rwanda rwageze kuri byinshi kuva Kagame yatangira kuyobora.

Bashir aheruka mu Rwanda mu irahira rya Paul Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Sudan