Print

Amerika yagabanyije imisoro, ngo bizatuma ubukungu bwayo bwiyongera

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 December 2017 Yasuwe: 258

Abasenateri ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2017 bemeje itegeko ryo kugabanya imisoro ryari rimaze imyaka irenga 30 ridakorwa.

Biteganyijwe ko imisoro izagabanyuka kuva kuri 35% ikagera kuri 21%. Ibi ngo bizatuma ubukungu bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika buzamukaho 0,7%.

Imisoro izagabanwa kuva kuri kampani ya mbere yinjiza amafaranga menshi kugeza ku mucuruzi wo ku rwego rwo hasi.

Nk’ uko byatangajwe na Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Mike Pence iri tegeko ryemejwe n’ abasenateri 51 abaryanze ni 48 bivuze ko ryemejwe.

Ni intsinzi ya mbere ikomeye Trump aheshejwe no kuba mu nteko ishinga amategeko harimo abarepubulikani benshi kuko uyu mushinga w’ itegeko ryo kugabanya imisoro utari ushyigikiwe n’ abademukarate.

Perezida Donald Trump yavuze ko kugabanya iyi misoro ari noheli yahaye Abanyamerika.

Abademukarate bavuga ko iri tegeko icyo rigamije ari ukungura abanyemari.

Umusesenguzi mu by’ ukungu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko kugabanya iyi misoro bizatuma kampani zunguka menshi, zigatangiza indi mirimo noheho abadafite akazi bakabanyuka.

Ikindi ngo uku kugabanya imisoro bizaba inyoroshyo kuri benshi bitume batangira ibikorwa byabo.

Iri tegeko ryo kubanyirizwa imisoro rirahita ritangira kubahirizwa, ngo rizarangirana na 2025.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika ituwe na miliyoni 323 batuye muri Leta 50 ziyigize. Ni cyo gihugu cya mbere ku Isi mu bukungu , igisirikare n’ ibindi.