Print

2017: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo giciriritse cya 5.2%

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 December 2017 Yasuwe: 263

Banki y’isi iratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka buzazamuka ku gipimo giciriritse cya 5.2%. Aghassi Mkrtchyan impuguke ya banki y’isi muby’ubukungu yasobanuye ko uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda bwagabanyije umuvuduko wo kuzamuka mu byiciro byose bibugize, hashingiwe ku mibare y’igice cya mbere cy’uyu mwaka.

By’umwihariko iki cyegeranyo cya Banki y’isi ku bukungu bw’u Rwanda cyibanze ku nsanganyamatsiko iganisha ku iterambere ry’imijyi nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu aho impuguke za banki y’isi zihuza kwaguka kw’imijyi no kongera abayituyemo n’izamuka ry’ubukungu.

Mu mibare impuguke za banki y’isi zagaragaje nuko abaturage bimuka mu gace kamwe bajya mu kandi mu turere tumwe biri kuri 9% mu gihe abimuka baturuka mu byaro bajya mu mijyi bari kuri 21%.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda yavuze ko hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura umujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira kugirango igipimo cyo guteza imbere imijyi kigere kuri 35% kivuye kuri 17% kiriho ubu, bikubiye ahanini kuri gahunda zo kuvugurura imijyi zatangiye muri 2013 harimo kubaka imihanda mishya mu mujyi n’ibindi bikorwaremezo no kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu mujyi hashingiwe ku bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera PPP.



Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda

RBA