Print

Perezida Kagame yakiriwe mu musangiro na mugenzi we,Omar Al-Bashir-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 December 2017 Yasuwe: 644

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriwe mu musangiro na mugenzi we wa Sudani, Omar Al-Bashir ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017.Ni ibirori byaranzwe n’imbyino n’umuco gakondo w’iki gihugu.

Guhera kuri uyu wa 3 Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Sudan aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Omar Al Bashir, byibanze ku bufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, haba mu bijyanye n’umutekano politiki n’ubukungu.

Paul Kagame yabanje kwakirwa mu cyubahiro gihabwa umukuru w’igihugu nyuma aza kugirana ikiganiro na mugenzi we Omar Al Bashir.

Aba bakuru b’ibihugu byombi n’intumwa zari zibaherekeje bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sudan. By’umwihariko perezida wa Sudan yashimye u Rwanda ku bw’uruhare rugira mu kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika rwohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro.

Yavuze ko bashima umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro mu ntara ya Darfur aho rumaze imyaka isaga 10 rwoherezayo ingabo, kuri ubu zigira uruhare mu kwambura abaturage intwaro batunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ni umwe mu bayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bari kumwe na perezida wa republika Paul Kagame. Abandi baherekeje perezida wa republika harimo minisitiri w’ingabo gen. James Kabarebe, uw’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka, n’abandi bayobozi bakuriye inzego zirebana n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi 2 kandi biteganyijwe ko perezida Paul Kagame asuura ingoro y’ibimenyetso by’amateka ya Sudan na kaminuza mpuzamahanga ya Afurika, akaganira n’abanyeshuli bayigamo. Haranasinywa amasezerano ashyiraho akanama ngishwanama gahuriweho n’ibihugu byombi kajya kigirwamo ibibazo bya politiki.

RBA
REBA AMAFOTO: