Print

Karongi: Umusirikare yafatiye mu rugo rwe umugabo yaje kumusambanyiriza umugore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 December 2017 Yasuwe: 7097

Umusirikare ufite ipeti rya Caporale yafatiye mu rugo rwe umugabo ukora mu kirombe yaje kumusambanyiriza umugore.

Byabereye mu murenge wa Mubuga akarere ka Karongi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bucya ari ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017.

Uyu musirikare yahise akubita uyu mugabo w’ imyaka 36 wari waje kumusambanyiriza umugore. Uyu mugabo wari wagiye gusambanya umugore w’ umusirikare nyuma yo gukubitwa yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gishyita banga kumwakira kuko yari akeneye kubanza kwitabwaho n’ abaganga, niko guhita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mubuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mubuga Ntakirutimana Gaspard yemereye UMURYANGO ko byabaye yongeraho ko uwari wajyanywe kwa muganga yavuyeyo ubu ari iwe mu rugo.

Yagize ati “….Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu. Uwo mugabo akora mu kirombe naho uwo musirikare afite ipeti rya Caporale, uwo mugabo yari yajyanywe kwa muganga ubu yavuyeyo ari iwe, naho umusirikare yajyanywe aho akorera”

Ibi bibaye mu gihe mu gihe nta mezi abiri arashira umugabo wo mu murenge wa Kimisagara mu mugi wa Kigali afatiye mu cyuho umugore we arimo gusambanira n’ umugabo mu rugo rwe.

Uretse kuba ubusambanyi ari icyaha mu mategeko y’ Imana biranagayitse mu muco nyarwanda gufatirwa muri iki cyaha. Ikigeretse kuri ibyo ubusambanyi ni kimwe mu byo uwo mwashakanye ashobora gushyingiraho asaba gatanya.


Comments

GuestSusty 2 May 2018

guest test post
[url=http://temresults2018.com/]bbcode[/url]
html
http://temresults2018.com/ simple


niyo 9 January 2018

Ntibizoroha