Print

Umunyamakuru Jean Lambert yasezeranye n’umukunzi we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 December 2017 Yasuwe: 921

Umuyobozi wa Radio Isango Star akaba n’Umunyamakuru ukomeye Jean Lambert Gatare yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nikuze Odette.Ni nyuma y’uko Gatare apfushije umugore we, Emmerence Murekatete (Mama Dady).

Inkuru y’urupfu rw’umugore wa Jean Lambert Gatare, yemejwe na Diana Kaneza ushinzwe itangazamakuru mu bitaro byitiriwe umwami Faycal aho yari amaze igihe arwariye, akaba yarazize indwara y’impyiko yari amaranye imyaka ikabakaba ibiri.Yashizemo umwuka tariki 3 Ukwakira 2016.

Jeana Lambert n’umukunzi we mushya basezeranye kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017 mu muhango wabereye ku Kicukiro.Inshuti n’abandimwe ndetse n’abo mu miryango yabo bari babagaragiye.

Jean Lambert yahamije isezerano n’umukunzi we

Ku rukuta rwa Facebook Gatare akoresha yerekanye uyu mukunzi we mushya bwa mbere ku itariki ya 19 Nzeri 2017. Aho bari kumwe munsi y’igiti bambanye imyenda isa bikaba.Ku itariki 26 Ukuboza 2017 nibwo Jean Lambert Gatare azajya gusaba umukunzi we, mu muryango utuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali,

Gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri Saint Michel mu Kiyovu.Abatumiwe bazakirirwa muri Rugende Park. Gatera yamenyanye n’uyu mukunzi we mushya nyuma y’uko apfushije umugore.Gatera yasigiwe abana batatu n’umugore we wa mbere. Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 1994.

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yakoreye igihe kirekire cyane Radio y’u Rwanda, nyuma aza kujya kuri Radio Isango Star aho amaze imyaka myinshi ari umuyobozi wayo.

Benshi bamwita Umunywanyi kubera gukunda gukoresha iri jambo. Yamenyekanye cyane kuri Radiyo Rwanda, akaba umwe mu banyamakuru bagiye bazana amagambo mashya muri ruhago.

Yakoreye BBC akora ibiganiro n’amakuru asanzwe, iby’amakuru y’imikino abijyamo kuva muri 1998.Mu 2003 yakomereje kuri Radio Rwanda aho yahise atangira kogeza umupira akanakora mu biganiro n’amakuru asanzwe.


Comments

karake 22 December 2017

Ni byiza cyane kandi imana yemerera upfushije uwo bashakanye kongera kurongora.Umugore cyangwa umugabo,ni IMPANO imana yaduhaye.Iyo murongoranye,imana ibaha n’abana.Byerekana ukuntu imana idukunda cyane.Ikibabaje nuko abantu banga kumvira imana,bagakora ibyo imana itubuza:Kurwana mu ntambara z’isi,kwiba,gusambana,etc...Nubwo imana ibihorera,yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose banga kuyumvira nkuko bible ivuga muli Yeremiya 25:33.Abazarokoka bazaba muli paradizo.Niba ushaka kuzaba muli paradizo,reka kwibera mu byisi gusa.Kora akazi gasanzwe,ariko ushake n’imana ushyizeho umwete.Niwihamira mu byisi gusa,bible ivuga ko utazaba muli paradizo.Iyo upfuye biba birangiye utazazuka.Soma Abagalatia 6:8.