Print

Miroplast yakubiwe gatatu agahimbazamusyi ngo itsinde Rayon Sports

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 December 2017 Yasuwe: 957

Ikipe ya Miroplast FC yahawe agahimbazamusyi kikubye 3 kugira ngo itsinde ikipe ya Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona utegerejwe uyu munsi.
Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko iyi kipe ya Miroplast FC yakubye agahimbazamusyi yahaga abakinnyi inshuro 3 kugira ngo bigaranzure iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda iherutse gutsindwa na Etincelles FC igitego 1-0.

Miroplast FC iherutse kwibwa n’umuganga wayo akayabo ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga guhembwa abakinnyi,yaraye ihembye abakinnyi bayo igice kugira ngo binjire muri uyu mukino banezerewe.

Rayon Sports yagaruye abasore 2 b’Abarundi Kwizera Pierro na Nahimana Shassir mu gihe abasore nka Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu bafite imvune ndetse ntiraba ifite umukinnyi Manishimwe Djabel wahawe ikarita itukura ku mukino uheruka gukina na Etincelles.

Kugeza ku munsi wa 9 wa shampiyona,ikipe ya Miroplast FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 7 inganya na Espoir FC ya nyuma.

Umukino urabera kuri stade ya Mironko ku I saa 15h30 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.
Imikino iteganyijwe uyu munsi:

Kuwa Gatandatu:

Miroplast FC vs Rayon Sports 3:30pm
Bugesera FC vs AS Kigali
Kirehe FC vs Marines
SC Kiyovu vs Etincelles
Espoir vs Mukura
Ku Cyumweru
APR FC vs Musanze
Gicumbi FC vs Amagaju