Print

Icyizere kiraganje kuri Rwemarika uhataniye kuyobora FERWAFA

Yanditwe na: 23 December 2017 Yasuwe: 684

Rwemarika Felicite uhanganye na Nzamwita Vincent de Gaulle mu kwiyamamariza kuyobora FERWAFA yatangaje ko afite icyizere cyo gutsinda amatora agahindura byinshi byananiranye muri iyi nzu yatakarijwe icyizere n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo cyabereye muri Kigali Convention Center, Rwemarika yavuze ko ubunararibonye afite mu mupira w’amaguru mu Rwanda bumuha icyizere cyo kuzanzamura umupira w’amaguru mu Rwanda ucumbagira.

Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni uha agaciro abo ayoboye,utuma abantu bavuga bati ku buyobozi bwe ntabwo nahejwe ,nagize amahirwe yo gukina nkiri umwana ndazamuka ngera mu ikipe y’igihugu.kuba umuyobozi si ukugura Jeep nziza,ahubwo ni ugushimisha abo uyobora kandi ibyo nibyo nzarwana nabyo nintsindira kuyobora FERWAFA.Nkuko nabikoze mu bakobwa,Abanyarwanda nibibaze, mu busa nabashije kuzamura umupira w’amaguru mu bakobwa,none ngiye ku mutwe ese murabona ibintu bitazikuba inshuro nyinshi mvugira umupira muri rusange?.”

Rwemarika yavuze ko mu batora bagera kuri 51 afite amajwi arenga 30 kandi yizeye neza ko abayobozi b’amakipe bazamugirira icyizere.

Rwemarika yavuze ko natorwa azaharanira kuzamura umupira w’amaguru mu bakiri bato aho yifuza ko abana bajya batangira gukina mu marushanwa yo mu murenge y’iwabo bagahabwa imyenda n’ibikoresho bihagije n’abatoza bashoboye,maze abitwaye neza bagaserukira igihugu bagiye guhiganwa.

Rwemerika uri hagati, avuga ko yiteguye gutsinda amatora

Yavuze ko yifuza ubufatanye n’ayandi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo hirya no hino ndetse ashimangira ko kuba u Rwanda rwohereza abakinnyi kwivuriza muri Maroc ari byiza gusa hakabaye ubufatanye mu Rwanda hakubakwa ivuriro rimeze kimwe naryo.

Rwemarika yabwiye abanyamakuru ko bazafungurira imiryango abahoze bakina umupira w’amaguru kugira ngo bafashe abari kuzamuka kwitwara neza, ndetse no muri gahunda yo gushakisha impano z’abakiri bato.

Ibigwi by’umukandida Rwemarika Félicité:

Yabaye umunyamuryango w’inama y’Ubuyobozi bwa Ferwafa kuva 2007 kugeza ubu
Ni Vice perezida wa Komite Olimpike mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi z’ubuyobozi mu mikino zitangwa na FIFA
N’umwe mu bari bagize komite yateguye igakurikirana CAN U17 yabareye mu Rwanda muri 2011.

N’Umwe mu bari bagize Komite ikurikirana igikombe cy’isi cya U17 cyabereye muri Mexique 2011.

N’Umwe mu bagize Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva 2011.

N’umwe mu bagize Komisiyo ya Komite mpuzamahanga y’imikino Olimpike.

Mu mwaka wa 2016 yahawe igihembo na Komite Mpuzamahanga y’imikino Olimpike gihabwa abagore bitabira siporo.

Muri 2015 yaherewe mu Bwongereza igihembo cya Stars Foundation Kingdom Award
Ni umuyobozi w’umuryango wa Act for Hope.

Dusingizimana Remy


Comments

Felix Lumumba 24 December 2017

Bavandimwe mufite ubushobozi bwo gutora président wa FERWAFA,ni mutore Rwemarika maze ducike kuri dictature ya Vincent, wenda amavubi ntiyakogera kwitwa amasazi.vive la démocratie, vive la rupture footballistique.


papa paul 23 December 2017

Uyu mudamme bamuhe amahirwe turebe ko hari icyo azakiza muri iriya nzu ihoramo akavuyo katajya karangira.Degaulle nawe narekere n’abandi bagerageze ibyo atakijije mu myaka ine amaze ku ntebe ntateze kuzabikiza ubu.