Print

FB: Dore amakipe y’ abagore ahembwa neza mu Isi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 December 2017 Yasuwe: 287

Umupira w’ amaguru mu bagore urimo gutera imbere by’ umwihariko ku mugabane w’ I Burayi. Nubwo bimeze gutyo ariko ku bijyanye n’ umushara abagore bakina umupira w’ amaguru umushara wabo uri inyuma y’ uw’ abagabo bakina uyu mukino.

Olympique de Lyon niryo tsinda riza imbere mu mupira w’ amaguru w’ abagore rikurikirwa na Paris Saint Germain.

Aya makipe uko ari abiri ntabwo ashyiramo ikinyuranyo kubijyanye n’ imikinire gusa ahubwo ninayo afite abakinnyi b’ abagore bahembwa neza kurusha abandi mu Isi nk’ uko UMURYANGO ubikesha Global Sports mu cyegeranyo cyayo cya 2017.

Impuzandego y’ umushahara w’ umugore ukina muri Olympique de Lyon muri 2017-2018 ni amayero 167 000 naho muri PSG y’ abagore ni amayero 127 000. Muri rusange umugore ukina mu imwe mu makerebe 12 mu kiciro cya mbere ahembwa amayero 48 188.

Umugore ukina umupira w’ amaguru mu Bufaransa umushahara we arusha ibihumbi 12 by’ amayero ukina muri Suede, akarusha amayero 29 962 uwo mu Bwongereza, akarusha uwo mu Budage amayero 37.060.

Mu mukino wa basket Ubufaransa buza ku mwanya wa mu guhemba neza inyuma ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Autriche.

Mu bagabo Fobes Magazine ivuga ko Cristiano Ronaldho yinjiza miliyoni 29, 5 z’ amadorali y’ Amerika mu gihe David Beckham yinjiza miliyoni 29,1 z’ Amadorali y’ Amerika.