Print

Abapasiteri babiri bateranye ingume bapfa amaturo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 December 2017 Yasuwe: 1137

Samuel Kwame Boateng na Kwame Poku bateranyE ingume ku manywa y’ ihangu abantu bari mu isoko rya Kumai barahurura.

Aba bapasteri bo mu gihugu cya Ghana bapfuye amaturo batangira gutukana umwe ambwira undi naguhonda undi nawe ati ‘naguhonda birangira buri umwe atangiye kwereka mugenzi we ko afite impano yo gutera igipfunsi.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha Ghanaweb aba bapasiteri bari basanzwe batongana bakanatukana bapfa amaturo gusa ko ku wa Gatatu 20 Ukuboza 2017 ibintu byahinduye isura batera ingumi.

Nyuma y’ imirwano yo guterana ingumi kwamaze iminota mike, pasteri Boateng yatangaje ko mugenzi Kwame ari we wamutangiye amubwira ko yamukubita. Boateng yakomeje avuga ko umugore warimo acururiza mu isoko barwaniyemo ariwe wamugiriye inama yo guha Kwame ikigwa ako kanya ingumi zitangira kuvuza ubuhuha.

Nk’ uko bigaragara mu mafoto abantu benshi bari bahuruye baje kwihera ijisho iteramakofe ry’ abantu biyita abakozi b’ Imana.




Comments

Higiro 24 December 2017

YESU yavuze ko amadini y’ibinyoma uzayabwirwa n’imbuto year (Matayo 7:16).Kubera ko abantu benshi batazi icyo bible yigisha,bapfa kujya mu madini yose.Pastors bazi neza uburyo bwo gushuka abantu,bakabarya amafaranga.Muli iyi minsi,usanga ku maradiyo na TV,pastors babwira abantu ko babasengera bagakira,bakabona akazi keza,bakabona fiyanse,etc...Bababwira ibintu byiza gusa kubera gushaka ifaranga.Nibyo bita "Prosperity Gospel".Yesu yasabye abakristu nyakuri kujya mu ngo z’abantu no mu mihanda,bakabwiriza ku buntu.Nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Abantu bose biyita abakozi b’imana,nyamara bagamije gushaka ifaranga,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" muli Romans 16:18.Bible isaba abakristu nyakuri kubwiriza ku buntu,kandi bagakora n’akandi kazi bakitunga.Soma muli Ibyakozwe 20:33,wumve uko ba Pawulo babigenzaga.Jyewe ubandikira hamwe n’abandi dusengana,niko tubigenza.