Print

AMAFOTO ya Gabriel Jesus akina umupira na Nyina yaciye ibintu

Yanditwe na: 23 December 2017 Yasuwe: 1390

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Gabriel Jesus yatunguye abantu nyuma yo gushyira hanze amafoto na Video kuri Instagram ari gukina umupira w’amaguru na mama umubyara witwa Vera Lucia Diniz de Jesus.

Uyu musore yashimishije abantu ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ye n’umubyeyi we bari gukina umupira w’amaguru maze agashaka gutera umuserebeko mama we nawe akitabara amusunika hasi.

Uyu rutahizamu uri mu bari gufasha ikipe ya Manchester City kwitwara neza aho iri ku mwanya wa mbere,afitanye umubano wihariye n’uyu mubyeyi we kuko ari we wamureze wenyine ndetse Jesus avuga ko akunda kuza mu Bwongereza kenshi kuko bimugora kumara igihe atamubona.

Jesus amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino yose yakinnye uyu mwaka gusa amaze iminsi myinshi adatsinda igitego kuko aheruka kubona igitego taliki ya 18 Ugushyingo 2017 ubwo batsindaga Leicester ibitego 2-0.

Dusingizimana Remy