Print

Kuririmba muri korali bifasha abafite ibibazo byo mu mutwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 December 2017 Yasuwe: 263

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuririmba muri korali bifasha abafite ibibazo byo mu mutwe kuko bibagarurira icyizere.

Abashakashatsi bo muri kaminuza yo kuririmba ya East Anglia bavuga ko umugambi wa Sing Your Heart Out, umaze gufasha abantu bari bafite uburwayi bwo mu mutwe koroherwa.

Abo bashakashatsi basaba abantu kugira korali yo kuririmbamo.
Panny Holder w’imyaka 67 abana n’indwara yo mu mutwe yo mu bwoko bwa bipolar ubuzima bwe bwose, arashimagiza kuririmbira muri korali kuko kwashoboye guhindura ubuzima bwe mu myaka 13 amaze aririmba Nk’ uko BBC yabitangaje.

Yagize ati “Kuririmba ni ikintu cyiza ntari narigeze nkora mu buzima bwanjye. Byateje imbere aho mba kandi abagenzi banjye ubu turafashanya."

Akomeza agira ati “Byarangoye kwegera abandi no kubizera mu minsi ya mbere nkijya muri iyo korali, ariko namenye ko nkeneye gukora uko nshoboye kugira ngo ubuzima bwanjye bumere neza nka mbere."

Penny avuga ko nubwo ubuzima bwe bumeze neza adashobora kurekera aho kuririmba ati "Ariko sinicara ngo nywe icayi n’ibisuguti."