Reba amafoto meza kurusha andi yafotowe mu cyumweru kizanziriza Noheli ya 2017 . Yafotowe mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika kuva 15 kugeza 21 Ukuboza 2017
Uyu mugabo wo muri Zimbabwe arimo kwanika itabi, ifoto yafotowe ku wa Mbere
Ikimenyetso Perezida w’ Afurika y’ Epfo Jacob Zuma yerekanye ku wa Gatatu amaze gusimbuzwa ku buyobozi bw’ ishyaka ANC
Imyiteguro y’ iminsi mikuru isoza umwaka i Lagos muri Nigeria ifoto yafashwe ku wa Mbere
Umusirikare wa Libya wari mu birori bisoza ikosi yerekana ibyo yigiye ku ikosi mu mugi wa Benghazi ku wa Mbere
Umusare wo muri Afurika y’ Epfo yafotowe ku wa Kabiri yambaye imyambaro iranga noheli
Abakinnyi umupira w’ amaguru bamugaye, mu gikombe cy’ isi cyabereye mu Misiri ku wa Gatandatu
Kenya umumasayi wari umaze gusiramurwa ku wa Gatatu ngo yinjire mu kiciro cy’ abantu bakuru
Aba bambaye imyambaro ya gakondo ngo umukuru wabo abaheshe umugisha
Ni ku wa Gatanu i Tunis muri Tunisia aba bakobwa barimo gukina ikinamico
Mu irushanwa by’ abamurika imideli uyu mukobwa wo muri Cote d’ Ivoire yambaye ikanzu ikoze nk’ ururabyo
SRC: BBC