Print

Nyabihu: Umusore wabitsaga kuri Mobile Money amafaranga y’amiganano yatawe muri yombi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 December 2017 Yasuwe: 676

Mushimiyimana Emmanuel w’imyaka 23 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu akekwaho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya, yavuze ko Mushimiyimana yafatiwe muri gace k’ubucuruzi ka Mukamira kari mu kagari ka Rugeshi umurenge wa Mukamira kuwa kane tariki ya 21 Ukuboza, ubwo yashakaga kubitsa kuri telefone ye amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi mirongo itatu na bine (34.000 Frw) akoresheje uburyo buzwi nka “Mobile Money Banking”.

IP Gakwaya yavuze ko mbere y’uko uwashakaga kumuha iyo serivisi ayimuha yabanje kumwaka amafaranga ashaka ko amubikira, ayasuzumye neza asanga bi amahimbano aribwo yitabaje Polisi yari iri hafi aho igahita imuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira n’ayo mafaranga y’amiganano akaba ari ho abitse mu gihe iperereza rikomeje.

IP Gakwaya yagiriye inama abatanga ziriya serivisi kujya buzuza imyirondoro y’abaje kuzibasaba, kugirango mu gihe hari abakoze ibyaha byoroshye ifatwa ryabo.

Yagize ati:"Abantu nkaba baba bashaka gukora ibyaha bereka abatanga bene ziriya serivisi ko bihuta kandi ko nibatinda bajya kuyisaba abandi bari hafi yabo, maze kubera kwanga ko uwo mukiriya ajya ahandi bakamuha serivisi hutihuti batabanje gushishoza amafaranga bagiye kubaha, rimwe na rimwe ntibandike imyirondoro yabo, ari nayo ntandaro yo guhabwa amiganano no kwibwa".

Yashimiye uriya Mushimiyimana yashakaga guha amafaranga y’amiganano kuba yarahise amenyesha Polisi, bikaba byaratumye imufata atararenga umutaru.

Yagize ati: "Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa cyangwa uwagikoze agafatwa vuba. Urugero rufatika ni ifatwa ry’uyu Mushimiyimana. Ni byiza ko abaturage basenyera umugozi umwe n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha, batanga amakuru ku gihe ku babikora cyangwa abategura imigambi yo kubikora."

IP Gakwaya yakanguriye abatanga izi serivisi kugura imashini zitahura amafaranga y’amiganano, abatarabona ubwo bushobozi abagira inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugirango barebe ko ari nzima, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite amafaranga y’amiganano.