Print

Amahirwe Masudi Djuma yagiriye muri Rayon yamukuriranye no muri Simba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 December 2017 Yasuwe: 1240

Masudi Djuma amahirwe yagize ubwo yari muri Rayon Sports yamukurikiranye no muri Simba SC,kuko yamaze kugirwa umutoza mukuru by’agateganyo nyuma y’uko Joseph Omog wari umutoza mukuru yirukanwe azira gusezererwa mu gikombe cy’igihugu n’ikipe icirirtse.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Tanzania aravuga ko ikipe ya Simba SC itari ifitiye icyizere uyu mutoza Omog bihumira ku mirari ubwo yasezererwaga kuri penaliti 4-3 n’ikipe yitwa Green Warriors mu gikombe cy’igihugu cya Tanzania.
Nkuko byagenze muri Rayon Sports,Masudi wari umutoza wungirije muri Simba SC yagizwe umutoza mukuru by’agateganyo ndetse nabasha kwitwara neza ikipe izaguma mu biganza bye.

Joseph Omog ntiyari amaze igihe atoza Simba SC kuko yatangiye akazi muri Nyakanga uyu mwaka,none yubikiwe imbehe aho iyi kipe iri gushaka umutoza ufatanya na Masudi.

Remy Dusingizimana