Print

Rubavu: Batatu bavanywe mu kirombe barapfuye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 December 2017 Yasuwe: 364

Abantu batatu bakuwe mu kirombe nyuma yo kumaramo iminsi baguyemo aho inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bakomeje kubashakisha baza kubavanamo baritabye Imana.

Uko ari batatu bakaba bashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru.Abo bapfuye ni Ahishakiye Ferdinand, Ndarugaruye Jean Marie Vianney na Nizeyimana Sitefano bo mu Murenge wa Nyamyumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba,Ugirirabino Elizafani , yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko byagoranye kugira ngo iyo mirambo ikurwemo.

Yagize ati ’’Batangiye gucukura guhera kuwa Kabiri, kuwa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umwana babashije kumukuramo hanyuma bakomeza gukuramo abandi ku buryo saa moya z’umugoroba aribwo byarangiye.”

Uko ari batatu basize ubuzima mu cyobo bagiye gucukura gasegereti.Kugeza ubu, mu murenge wa Nyamyumba hafashwe ingamba zo kuzitira ibyobo byose bicukurwamo amabuye y’agaciro no gufunga inzira zinyura hafi yabyo.