Print

Humble yanyuzwe no guhura n’ababyeyi b’umukunzi we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 December 2017 Yasuwe: 831

Umuririmbyi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ari mu byishimo bikomeye nyuma yo guhura n’ababyeyi bamubyariye umukunzi we, Amy Blauman bamaranye imyaka ine mu rukundo.

Manzi James uzwi nka Humble yavuye mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we ku itariki ya 15 Ukuboza, 2017 berekeje i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri gahunda, Humble yari agiye kwerekanwa kwa Sebukwe na Nyirabukwe ndetse no gufasha umukunzi we kwitegura umwana w’imfura bagiye kwibaruka akaba ari umukobwa nk’uko babitangaje.

Mu minsi ishize rero nibwo uyu muhanzi yasakaje amafoto menshi ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yahuye na Sebukwe na Nyirabukwe ndetse na baramu be.

Abinyujije kuri konti ya Instagram, Humble yanditse avuga ko yishimiye cyane guhura n’uyu muryango mushya yungutse ku bw’umukunzi we Amy,ati “Ni iby’agaciro gakomeye guhura na Databukwe akaba papa w’umukunzi wanjye,Amy.”

Aba bombi bashobora kuzamara amezi abiri muri Amerika nk’uko Humble yabitangaje mbere y’uko ava mu Rwanda.

Yabanje gusura ibikorwa bya Trump

Akigera muri Amerika yahise ajya gutemberera kunzu y’umukuru w’igihugu cy’Amerika Donald Trump.N’ibyishimo byinshi yatangaje ko atari kuhava adafashe agafoto agashyira kuri konti ya instagram avuga ko yishimiye kuba ageze k’unzu ya Trump ‘Trump International Hotel and Tower’

Bahagarutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuya 15 ukuboza 2017 bajya i Washington ariko babanje kumara iminsi ibiri i New York.