Print

Eboue ntiyorohewe n’ubuzima, gatanya n’umugore we yamusize iheruheru ubu abayeho yihishahisha ndetse afunguza

Yanditwe na: 26 December 2017 Yasuwe: 2034

Myugariro Emmanuel Eboue wahoze ari kabuhariwe mu ikipe ya Arsenal ndetse yubashywe muri Cote d’Ivoire no ku isi yose kuri ubu arihebye cyane kubera ubukene yatejwe no gutandukana n’umugore we akamujyana imitungo yose yakoreye agifite imbaraga zo gukina.

Eboue yakoreye amafaranga menshi mu ikipe ya Arsenal aho yaguze amazu menshi n’imodoka hirya no hino mu Bwongereza ariko kuri ubu ubuzima bwe burasuherewe kuko ubu asigaye abayeho nabi ndetse asigaye yimesera imyenda kuko nta mafaranga yo kugura imashini cyangwa kwishyura umukozi afite.

Uyu mugabo wari umwami kuri ubu akaba ari umucumbitsi,yabwiye ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru ko nyuma yo gutandukana n’umugore we,urukiko rwamutegetse kwishyura byinshi mu byo yari atunze ndetse no guha amazu yose afite umugore we babyaranye abana 3.

Nyuma yo kumva uyu mwanzuro Eboue yabwiye The Mirror ko yashatse kwiyahura kenshi ariko Imana igakinga ukuboko ndetse ko asigaye asaba Imana kenshi kumurinda kuko abayeho yihebye.

Yagize ati “Buri munsi nikorera buri kimwe yaba gufura imyenda yanjye n’ibindi.Intoki zanjye zarakomeye.ubu nsigaye njya mu murima.Rimwe na rimwe nzimya amatara yo mu nzu kuko mpora mfite ubwoba bw’uko polisi izaza kunsohora.Mpora mfunze kandi nzimije amatara y’inzu kugira ngo abantu batamenya ko mpari.

Ubwo uyu mukinnyi yatandukanaga n’umugore we yategetswe gutanga amafaranga yose yakoreye mu mupira w’amaguru mu ikipe ya Arsenal ndetse na miliyoni 7 mu 8 yakoreye muri Garatasaray yo muri Turkiya.

Eboue yizeye umugore we cyane ndetse niwe witaga ku mafaranga ye kuko yamwizeraga cyane bituma amusinyira impapuro zerekeye imitungo atabanje gusoma aribyo byamushyize mu mazi abira ubwo yari mu rukiko bikarangira ategetswe kwishyura ibyo atunze hafi ya byose.

Eboue yamaze imyaka 7 muri Arsenal yavuyemo yerekeza muri Turkiya gusa yahishuye ko kuri ubu adafite n’igitanda cyo kuraraho kuko imitungo ye yose yayitanze ku mugore ndetse yitekera aho yashimye nyirakuru wamwigishije gukora buri kimwe ubwo yari umwana.

Eboue yagombaga gusohoka mu nzu yari atuyemo mu minsi ishize agatangira kubunza akarago mu mujyi wa London aho yavuze ko yabuze amafaranga yo kwishyura abavoka ngo ajurire.

Eboue w’imyaka 34 aherutse kugira amahirwe yo kwifuzwa na Sunderland ariko FIFA iramuhagarika kubera amakosa we n’uwamushakiraga amakipe bakoze.


Comments

felix 24 December 2017

ntimukatubeshye mugemuvuga ibyomuzi neza ntaho urukiko ruvugako iyutandukanye numugore umuha ibyutunze byose