Print

Umugore wa John Legend yongeye kwiyambika ubusa

Yanditwe na: 24 December 2017 Yasuwe: 1002

Umunyamideli Christine Diane "Chrissy" Teigen ari na we mugore wa John Legend,yashyize hanze ifoto yambaye ubusa bitungura benshi mu bakunzi be cyane ko aherutse kwibaruka mu minsi ishize.

Uyu munyamideli w’imyaka 32,ubwo yari mu biruhuko n’umuryango we yashyize hanze ifoto ikurura abagabo imeze nkizo abahanzi nka Nicki Minaj na Rihanna bakenze gukora mu rwego rwo gukurura abagabo.

Chrissy Teigen yashyingiranywe na John Legend mu mwaka wa 2013 nyuma y’imyaka 4 bari bamaze bakundana aho bamaze kubyarana umwana umwe ndetse baherutse gutangaza ko bagiye kubyarana uwa kabiri.

Urukundo John Legend akunda Chrissy Teigen rwatumye muri 2014 amuhimbira indirimbo All of me yakunzwe na benshi ku isi yose kugeza ubu.Si ubwa mbere,uyu mugore yifotoje yambaye ubusa kuko no muri 2016 yatunguye benshi yerekana amabere.