Print

Dr Habumuremyi yifurije Perezida Kagame Noheli nziza n’ umwaka mushya muhire

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 December 2017 Yasuwe: 969

Dr Pierre Damien Habumurenyi wahoze ari Minisitiri w’ intebe w’ u Rwanda yakomoje kubyiza u Rwanda rwagezeho muri uyu mwaka wa 2017 anifuriza Noheli nziza n’ umwaka mushya muhire Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ umuryango we.

Ni mubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa twitter kuri uyu wa 24 Ukuboza 2017.

Uyu mwaka 2017 watubereye mwiza cyane: Twitoreye HE @PaulKagame ,Yatorewe kuyobora AU,twizihije isabukuru y'imyaka 30 ya RPF,twitoreye Chairman wa RPF,twagize umushyikirano mwiza mu nyubako nziza ibereye #Rwanda.Twifurije HE n'Umuryango we Noheri nziza n'umwaka mushya muhire 2018

— Habumuremyi P.D (@HabumuremyiP) December 24, 2017

Ubu butumwa yabutanze habura amasaha make ngo abakiristu bizihize umunsi mukuru bibukiraho ivuka rya Yezu, ni mu gihe kandi habura iminsi 9 ngo umwaka wa 2017 urangire.

Dr Habumuremyi ni umwe mu banyapolitiki bakomeye mu Rwanda, magingo aya ayoboye urwego rw’ igihugu rushinze imipeta n’ imidari by’ ishimwe.

Yabaye Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda imyaka ine, kuva 7 Ukwakira 2011 kugeza tariki 24 Nyakanga 2014.

Mbere y’ uko Dr Habumuremyi agirwa Minisitiri w’ intebe yabanjye kuba Minisitiri w’ uburezi umwanya yamazeho amezi ane gusa, kuva muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira 2011.

Mu myaka ine yamaze ari Minisitiri w’ Intebe yumvikanye cyane mu bitangazamakuru kuko yasuraga abaturage kenshi akanabasezeranya byinshi nubwo byinshi muri byo yavuye kuri uyu mwanya abaturage batarabibona. Ikindi azwiho ni uko yasuraga inzego za Leta abatunguye bigatuma hari amakosa menshi abona kuko abayobozi b’ izo nzego batabaga batategujwe ngo bashyire ibintu ku murongo.


Comments

Kimbo 25 December 2017

Uyu harya siwe wabuzeko we na gvment ye bose bakora nabi? Ese ubu asigaye akora neza noneho? Ubucakara mu mutwe.


25 December 2017

Muzisubireho rwose@umuryango,sindasoma ikuruyanyu habe nimwe ngo mburemo amakosa,ngo mumezi ane yamaze kumwanya wa ministre w’intebe!!! Niba koko mufite Ao mubigaragaze .Mwarebeye kubindi binyamakuru biri online.Mugira umuyobozi?If yes ,akora iki?Murababaje mwisubireho rwose,bisebya ikinyamakuru namwe ubwanyu


25 December 2017

Muzisubireho rwose@umuryango,sindasoma ikuruyanyu habe nimwe ngo mburemo amakosa,ngo mumezi ane yamaze kumwanya wa ministre w’intebe!!! Niba koko mufite Ao mubigaragaze .Mwarebeye kubindi binyamakuru biri online.Mugira umuyobozi?If yes ,akora iki?Murababaje mwisubireho rwose,bisebya ikinyamakuru namwe ubwanyu