Print

U Buhinde: Umusore yatwitse umukunzi we wamubenze

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 December 2017 Yasuwe: 390

Sandhya Rani, umukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde yatwitswe n’umusore bakundanaga amushinja kumubenga.Uyu mukobwa yanze uyu musore amubwira ko badashobora kubana nk’umugabo n’umugore.

Uyu musore avuga ko yatwitse uwahoze ari umukunzi we nyuma y’uburakari yagize akimara kumva ko yamuhakaniye ko bazabana nk’umugabo n’umugore.Ngo ni ibintu atari kwihanganira abona uyu mukobwa yakunzwe n’undi musore.

Ikinyamakuru The News kiravuga ko ibi byabereye mu mujyepfo y’igihugu cy’u Buhinde,kivuga ko uyu musore yabanje kuganira n’uyu mukobwa mbere y’uko akora igikorwa cy’ubunyamaswa nk’uko Polisi yabitangaje.

Abaturanyi b’uyu mukobwa bahamya ko babanje kuganira bisanzwe ariko ngo uko iminota yicumaga niko umusore yakomezaga kugaragaza umujinya udasanzwe batangira kumva intonganya.

Ngo uyu musore akimara kumva ko umukobwa yamubenza yamusutseho Poteroli yari yagiye yitwaje maze arakongeza kugeza uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yitabye Imana.

Kuri ubu Polisi yo mu mujyi aho ubu bwicanyi bwabereye yatangaje ko yamaze guta muri yombi uyu musore witwa Sai Karthik watwitse umukunzi we.