Print

Kiyovu Sports ntabwo ikiri insina ngufi-Casa Mbungo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 December 2017 Yasuwe: 152

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Casa Mbungo Andre yatangaje ko abakibona Kiyovu Sports nk’ikipe iciriritse kuko uyu mwaka w’imikino bafite intego yo kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Uyu mutoza ukiri mushya muri Kiyovu, yabwiye abanyamakuru ko Kiyovu Sports itakiri insina ngufi buri wese acaho ikoma uko yiboneye,ndetse avuga ko kuba bari ku mwanya wa mbere ari igihamya cy’uko ikipe ikomeye kandi iri mu rugamba rwo guhatanira shampiyona.

Yagize ati “Kiyovu Sports ntikiri insina ngufi buri wese yiciraho ikoma uko yiboneye,turi muri shampiyona kandi turi mu mwanya mwiza wadufasha kuyitwara.Kuva nagera muri Kiyovu Sports twubatse ikipe ikomeye kandi yiteguye guhatana.Ndashaka ko abakinnyi banjye bakomeza muri uyu mwuka tugakomeza gutsinda imikino itandukanye.

Casa Mbungo yabwiye abanyamakuru nyuma yo kunyagira Etincelles FC ibitego 3-0 ko ikimuraje ishinga ari uguhatana ndetse agafasha ikipe ya Kiyovu Sports uyu mwaka cyane ko hashize igihe kinini itagitwara.


Comments

Dusabimana therance 27 December 2017

Kubera ukwishongora kuyu mutoza wakiyovu. iki ni ikimenyetso kerekana ko KIYOVU itazongera gutsinda vuba.kandi muzabyirebera