Print

Eboue washatse no kwiyahura kubera ubukene yabonye akazi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 December 2017 Yasuwe: 885

Emmanuel Eboue wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Arsenal na Garatasaray ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yamaze kwemererwa akazi mu ikipe ya Garatasaray nyuma y’ibibazo aherutse gutangaza ko arimo.

Uyu mugabo w’imyaka 34 yagize ibyago bikomeye ubwo urukiko rwategekaga ko myinshi mu mitungo yakoreye irimo n’amazu ihabwa umugore we Aurelie bafitanye abana 3, byatumye asigara iheruheru ku buryo atashoboraga kubona amafaranga yo kugura imashini ifura,kwishyura umukozi no gutega taxi aho yari asigaye agenda muri twegerane.

Mu kiganiro Eboue aherutse kugirana n’ikinyamakuru Daily Mirror,yagitangarije ko kuri we yagiye agerageza kwiyahura kubera ubukene arimo ndetse atangaza ko ahorana agahinda ko kuba inzu atuyemo bagiye kuyimusohoramo bakayiha umugore we aho yavuze ko ahora yikanga abapolisi baje kumusohora kandi nta mafaranga afite yo kwishyura ubukode.

Ibyo Eboue yatangaje byakwirakwiye mu binyamakuru bitandukanyebyo hirya no hino ku isi ndetse no ku muyobozi w’ikipe ya Garatasaray Fatish Terim,none yahise ahamagara uyu Eboue amubwira ko yifuza kumuha akazi ko kuba umutoza wungirije mu ikipe y’abatarengeje imyaka 14.

Eboue n’umugore we Aurelie wamusize nta n’urwara rwo kwishima

Eboue wahoze ari myugariro ukomeye akimara kumva iyi nkuru yitereye hejuru nk’abandi bashomeri bose, ndetse atangariza ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru ko Fatish amufata nka se ndetse yiteguye gukorana nawe neza.

Emmanuel Eboue yakiniye ikipe ya Arsenal kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2011 ndetse yari mu ikipe yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mwaka wa 2006,igatsindwa na FC Barcelona 2-1.

Eboue wasanganywe agakoko gatera SIDA mu minsi ishize,yavuze ko ababajwe no kuba amaze igihe kinini atabona abana be ndetse ashimira nyirakuru wamwigishije imirimo itandukanye irimo guteka,gufura n’indi aho yavuze ko abasha kubyikorera.

Dusingizimana Remy