Print

Perezida Museveni yasabwe kudasinya itegeko rimwemerera kongera kwiyamamaza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 December 2017 Yasuwe: 687

Bishop wa diyoseze ya Kinkizi Rev Dan Zoreka yasabye Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kudashyira umukono ku itegeko ryo guhindura itegeko nshinga hagahindurwa imyaka y’ ubukure Perezida wa Uganda adakwiye kurenza.

Ishingiro ry’ uyu mushinga wo guhindura imyaka y’ ubukure Perezida wa Uganda adakwiye kurenza uherutse kwemeza n’ inteko ishinga amategeko ya Uganda. Nubwo bimeze gutyo ariko Rev Dan Zoreka asanga amazi atarenga inkombe ahubwo Museveni akwiye kumvira ijwi rya benshi.

Bishop Zoreka yabitangarije mu butumwa yahaye abakiristu ubwo bizihizaga noheli yo ku wa 25 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Ndabizi ko umushinga witegeko uherutse kwemezwa n’abadepite utaremezwa na Perezida wa Repubulika. Icyo nabwira abadepite, n’ubwo bibwira ko byose byarangiye, bakagombye kumva abanya Uganda bose bakagendera ku kifuzo cya benshi. Rimwe narimwe ikifuzo cya benshi kirirengagizwa ariko kuri iyi nshuro bafite ingingo kuri iri vugururwa ry’itegeko nshinga.”

Mu minsi ishize, ubushakashatsi bw’imiryango itegamiye kuri leta bwagaragaje ko abaturage 85% bagaragaje ko badashyigikiye ko itegeko nshinga rya Uganda rivugururwa.

Nubwo bimeze bityo ariko, 2/3 by’abadepite b’inteko ishinga amategeko ya Uganda, bemeje ishingiro ry’umushinga witegeko uvugurura itegeko nshinga rya Uganda.
Itegeko nshinga rya Uganda rivuga ko Perezida wa Uganda agomba kuba afite imyaka iri hejuru ya 28 ariko itarenze 75, Perezida Museveni afite imyaka 73 bivuze ko azarangiza manda ayoboye afite imyaka 76 bisobanuye ko itegeko nshinga rya Uganda ritavuguruwe Perezida Museveni ataba yemerewe kongera kwiyamamaza.