Print

Kayonza: Abana 500 barimo abo mu muhanda bahawe NOHELI

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 December 2017 Yasuwe: 234

Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, Itorero Victorious Life Church ryahaye umunsi mukuru wa Noheli abana bo mu muhanda ndetse n’abandi bana baturuka mu miryango itishoboye basaga 500.

Ibi Ibirori byatangijwe n’amateraniro yo kuramya no guhimbaza Imana, hakurikiraho guha abana umutsima w’umunsi mukuru, ndetse n’andi mafunguro amenyerewe mu minsi mikuru abana batabashaga kubona.

Bishop Musisi Bob Charles uhagarariye umushinga Victorious Life Ministries avuga ko batekereje iki gikorwa kubera y’uko abana b’inzererezi batagira ubitaho.

Nk’ uko Kigali Today yabitangaje ngo akaba ari muri urwo rwego baberetse urukundo hamwe n’abakirisitu b’iri torero bakaba barakusanyije amafaranga angana na miliyoni eshatu n’igice bagategura iki gikorwa.

Bishop Musisi Yagize ati “Abana bo mu muhanda babaho mu buzima bubi akenshi birirwa ubusa ubundi bakaburara. Twifuje kubereka urukundo bakishima nk’abandi bana dusangira nabo umunsi mukuru wa Noheli.”

Akomeza avuga ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi ku bufatanye na Leta n’abandi bafatanyabikorwa, bakazasubira mu miryango, bagasubira mu ishuri cyangwa bakiga imyuga.

Abana b’inzererezi bashimishijwe cyane no kuba babonye abagiraneza babaha noheli.

Kizito Nsanzimana yagize ati “Maze imyaka ine ndi mayibobo naje mu Mujyi wa Kayonza nturutse mu Murenge wa Gahini. Icyatumye nza mu muhanda nuko turi abana bane tudahuje papa, mama yari umusinzi cyane bigatuma twugarizwa n’ubukene”.

Benshi muri aba bana bashimye iri torero ryabahaye umunsi mukuru wa Noheli.
Bavuga ko amakimbirane aba miryango baturukamo ariyo atuma bajya kuba mayibobo aho baryama ku ikarito bakiyorosa indi, bakarwara ntibavuzwe, imyenda ikabacikiraho, rimwe na rimwe bakiba kugirango babeho.

Itorero Victorious Life Church ryiyemeje ko iki gikorwa cyo gusangira noheri n’abana batishoboye ndetse n’abo mu muhanda kizajya kiba buri mwaka.