Print

Christopher uticuza kuva muri Kina Music yavuze igihe indirimbo yakoranye na Meddy izasohokera

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 December 2017 Yasuwe: 345

Umuririmbyi Muneza Christopher wiyise Topher yatangaje ko nta munsi numwe azigera yicuza ku cyemezo yafashe cyo kuva muri Kina Music yari amazemo imyaka irindwi bamukorera amajwi n’amashusho y’ibihangano bye bakanabimenyekanisha.

Muri 2016 nibwo ubuyobozi bwa Kina Music bwatangaje y’uko amasezerano bari bafitanye na Christopher yageze ku musozo.Impande zombi,babwiye itangazamakuru ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byabahuje kandi ko bazakomeza gukorana nk’abavandimwe.

Christopher we yakunze kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko hari ibitekerezo yajyaga atanga muri Kina Music byazamura urwego rwe ariko bagakomeza kumufata nk’umwana ari nayo mpamvu yatumye asezera ashaka kwikorera ku giti cye.

Christopher yemeza ko kuva muri Kina Music ari icyemezo yatecyerejeho neza

Ni mu gihe ubuyobozi bwa Kina Music buhagarariwe na Ishimwe Clement bwirinze kugira icyo butangaza kuva batandukana.Aganira na Radio Rwanda, Christopher yatangaje ko umwaka wa 2017 wamubereye uw’umusaruro mu ngunzi zose kuruta ibihe byose yagiriye muri Kina Music.

Yavuze ko ariwo mwaka yatangiye kwisanga mu ruhando mpuzamahanga atumirwa mu bitaramo bikomeye birimo n’ibyo yakoreye ku mugabane w’u Burayi.Avuga ko isura ye yanyujijwe kuri Television mpuzamahanga zikomeye kandi ko yishimira intambwe yateye mu gihe gito amaze avuye muri Kina Music yamureze.

Yagize ati “ Nta kintu na kimwe kitagenze neza kuva nava muri Kina Music.Nakoze Concert kuri Saint Valentin nk’uko nari nsanzwe mbikora.”Yumvikanishije ko mbere y’uko ava muri Kina Music ubwo ni muri 2016 iki gitaramo asanzwe akora kuri Saint Valentin atari yagikoze ku mpamvu adasobanura. Ati “Mbere y’uko mvamo uwo mwaka nta Concert ntari nakoze yo kuri Saint Valenti.”

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka wa 2017 urangiye akoze indirimbo z’amajwi n’amashusho kandi zakunzwe.Anavuga ko yinjiye muri Guma Guma agahatana n’abandi kugeza yegukanye umwanya wa kabiri.Ati “ Uyu mwaka nakoze ‘Simusiga’, ‘Ijuru rito’…Nagiye muri Guma Guma ntabwo nayitwaye ariko nabashije gutwara umwanya wa kabiri.Nibwo bwa mbere nakinywe kuri Television mpuzamahanga.Nagiye muri Europe muri Festival n’ahandi,…

Abajijwe ku bijyanye n’indirimbo yakomeje guteza impaka yakunze gutangaza y’uko ari gukorana na Meddy yasobanuye icyatumye itinda anavuga ko nyuma y’icyunamo cy’ukwezi kwa kane 2018 iyi ndirimbo izajya hanze.

Yagize ati “ Ntabwo umuhanzi yasohora indirimbo ari busohore indi mu kwezi kumwe rero iriya ndirimbo ntabwo yagombaga kubangamira imishinga yanjye cyangwa iya Meddy..Twagombaga guha igihe indirimbo zacu kuko nawe azi agaciro k’indirimbo nanjye ndakazi n’icyo gihe cyagombaga kubahirizwa hagati yacu.